Muri Mutarama 2020 ni bwo u Bwongereza bwari bumaze imyaka 47 muri EU bwavuyemo. Hari ku bwa Boris Johnson ariko ni umushinga wari warakozweho cyane ku bwa Theresa May.
Byakozwe bibonwa nk’igisubizo cyo guhangana n’abimukira binjiraga mu Bwongereza ku bwinshi, bavuye mu bihugu bigize EU.
Icyakora nyuma baje kubona ko batemye ishami ry’igiti bari bicayeho, kuko hari amategeko ya EU yasinyiwe i Dublin muri Irlande avuga ko umwimukira ashobora gusubizwa mu kindi gihugu cya EU yagezemo bwa mbere, ubu atakibareba.
Nk’urugero niba umuntu yarahunze intambara muri Syria, agahungira mu Bugereki nk’ahantu hatekanye kuri we, iyo yongeye kugenda akaba yakwinjira mu Bwongereza, amategeko ya EU avuga ko uwo muntu yasubizwa mu Bugereki.
Icyakora ubu ntabwo bishoboka kuko u Bwongereza butakiri muri EU, ibintu u Bwongereza bubona nko guterwa na bwo bukitera. Bivuze ko bugomba gushaka undi muti w’icyo kibazo.
Mu majwi yagiye hanze ushinzwe umutekano w’imbere mu Bwongereza mu Ishyaka ry’Aba-Conservateurs, Chris Philp, yumvikanye avuga ko baje kumenya ko kuva muri EU ari ikibazo nyuma.
Ati “Twasuzumye ibi nyuma yo kuva muri EU. Twabonye ko twagombaga gusubiza abimukira aho basabiye ubuhunzi mbere, barenga ½ tukabasubiza mu bindi bice by’u Burayi nk’u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani, Espagne n’ahandi baturutse binjira mu Bwongereza. None ubu ntibyakunda inzira imwe ni iy’uko twabohereza mu bihugu nk’u Rwanda.”
Ikibazo cy’abimukira kiri mu bigoye cyane u Bwongereza, kuko nko mu mezi ane ashize abimukira binjira mu gihugu bitemewe barenze ibihumbi 12. Umubare munini nk’uwo waherukaga mu 2018.
Abongereza kandi bakomeje gushyira igitutu ku bo mu Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi, nyuma y’uko rihagaritse amasezerano u Bwongereza bwari bwagiranye n’u Rwanda bwo kurwoherezamo abimukira.
Impamvu ni akayabo k’amafaranga abagendaho kuko Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta mu Bwongereza yagaragaje ko ikiguzi cyo gucumbikira abimukira kizagera kuri miliyari 15 z’ama-Pound mu gihe cy’imyaka 10 mu gihe bateganyaga ko bizakoreshwaho abarirwa muri miliyari 4 z’ama-Pound.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!