Urupfu rwa Papa Francis wari umaze imyaka 12 ayobora Kiliziya Gatolika ku Isi rwamenyekanye ku wa Mbere tariki 21 Mata 2025. Yazize stroke no guhagarara k’umutima.
Biteganyijwe ko Aba-Cardinal bose bagomba guhurira i Vatican kugira ngo bategure umuhango wo kumushyingura, uzitabirwa n’abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku Isi bashobora no kugaragaramo Donald Trump n’umugore we, Melania Trump.
Amakuru yashyizwe hanze na Reuters avuga ko Aba-Cardinal bose bamaze guhabwa ubutumire bwo kujya i Vatican.
Kugeza ubu ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi buvuga ko Papa Francis azashyingurwa hagati yo ku wa Gatanu tariki 25 no ku Cyumweru tariki 27 Mata 2025.
Bitandukanye n’abandi azashyingurwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Mary Major, aho kuba muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Pierre.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!