00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abandi ba-Cardinal babiri ntibazatora Papa mushya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 April 2025 saa 08:35
Yasuwe :

Kiliziya Gatolika yatangaje ko Aba-Cardinal babiri batazitabira itora ry’Umushumba Mukuru wayo, usimbura Jorge Mario Bergoglio (Papa Francis) witabye Imana tariki ya 21 Mata 2025.

Ikinyamakuru Vatican News cya Kiliziya Gatolika cyatangaje ko Aba-Cardinal babiri batacyitabiriye aya matora ateganyijwe gutangira tariki ya 7 Gicurasi bitewe n’ikibazo cy’uburwayi. Gusa nticyagaragaje amazina yabo.

Nk’uko byari byitezwe, Cardinal Angelo Becciu ukomoka mu Butaliyani na we yemeje ko atazitabira iri tora bitewe n’uko ategereje urubanza rwe rw’ubujurire ku byaha birimo kunyereza umutungo. Bivuze ko batatu mu bagombaga gutora, batazatora.

Becciu yahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo gikomoka ku nzu ibiro by’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican byaguze miliyoni 200 z’Amadolari, bikaza kugaragara ko hishyuwe amafaranga arenga cyane agaciro kayo, gusa yagaragaje ko arengana.

Mu gihe ategereje kujurira, Papa Francis yari yamwemereye ko agumana uburenganzira bwe nka Cardinal, burimo kuguma mu icumbi yagenewe i Vatican, ariko amusabira kutazitabira itora ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika.

Becciu yagize ati “Kubera ko mfite ku mutima ineza ya Kiliziya, nafashe icyemezo cyo kubaha nk’uko bisanzwe icyifuzo cya Papa Francis no kutajya mu Nteko itora, nashimangira ko ndi umwere.”

Umwanzuro w’aba Ba-Cardinal watumye abagize Inteko itora Papa mushya wa Kiliziya Gatolika bagera ku 133.

Itora ry'umusimbura wa Papa Francis rizatangira tariki ya 7 Gicurasi
Aba-Cardinal 133 ni bo basigaye ku rutonde rw'abazatora Papa mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .