Nk’uko byatangajwe na Dailymail, ngo abasirikare ibihumbi 40 mu bagera ku bihumbi 145 bari bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu myaka itanu ishize. Byahishuwe kandi mu basirikare babyibushye cyangwa bafite ibilo byinshi, abagera ku 5200, bigeze kujya kwa muganga kwivuza kuva mu 2010,
Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ingabo muri iki gihugu, igaragaza ko abasirikare barenga 1,100 bagaragarwaho na diyabete yo mu bwoko bwa Kabiri biturutse ku kibazo cy’umubyibuho ukabije, ni mu gihe abandi 1,113 bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije, abandi barenga 100 bakaba bafite indwara y’umutima.
Mu guhangana n’icyo kibazo, kuva mu 2014 abasirikare barenga 850 bahawe ibinini byo kuboneza imirire, mu gihe abarenga 60 babazwe mu kugabanya umubyibuho.
Uwabaye mu ngabo z’Abongereza muri Afghanistan, Colonel Richard Kemp, yavuze ko abasirikare bagaragaza ikibazo cy’umubyibuho ukabije badakwiye kwihanganirwa. Yavuze ko ibi biterwa no kunanirwa inshingano k’ubuyobozi bw’igisirikare by’umwihariko abashinzwe ko bakomeza kuba ku murongo kandi bafite ubuzima bwiza.
Ati “Kwemera ko ubuzima bw’abasirikare bumera gutya ni nko kwirengagiza imikorere y’intwaro cyangwa imodoka y’intambara ku rwego rw’aho idakora mu gihe ikenewe”.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza yavuze ko abafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije bagiye kubategurira imyitozo ikakaye ndetse n’amahugurwa atandukanye abafasha kugabanya ibiro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!