2019 niwo mwaka Amerika yibasiwemo n’ubwicanyi bukorewe imbaga kurenza indi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Ukuboza 2019 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwaka wa 2019 ari wo waranzwemo umubare munini w’ubwicanyi bukorewe abantu benshi kuruta indi myaka yahise.

Imibare y’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, n’iy’ikinyamakuru USA Today ndetse na Kaminuza ya Northeastern igaragaza guhera mu 2006 umwaka wa 2019 wabayemo ubwicanyi 41 bwaguyemo abagera kuri 211.

Ikindi ubu bushakashatsi bugaragaza ni uko mu bwicanyi 41 bwabay, ubugera kuri 33 bwakoreshejwemo imbunda burimo n’ubwabereye ku mucanga wo muri Virginia muri Gicurasi bugahitana abantu 12.

Umuhanga mu gusesengura ibyaha akaba n’umwarimu muri Metropolitan State University, James Densley, yavuze ko ubu bwicanyi bukorewe abantu benshi buri kwiyongera mu guihe ubwicanyi bukozwe n’umuntu umwe yica undi buri kugabanuka muri iki gihugu.

Yagize ati “ ikintu kigira ibi bintu umwihariko ni uko ubwicanyi bukorewe abantu benshi icyarimwe buri kwiyongera mu gihe imibare y’umuntu umwe wica undi yo iri kugabanuka, ubu bwicanyi bukorewe abantu benshi bugira uruhare mu mpfu nyinshi”.

Umwaka wa 2019 nubwo ariwo waranzwe n’umubare munini w’ubwicanyi bukorewe abantu benshi, siwo waguyemo abantu benshi bazize ubu bwicanyi kuko mu 2017 hapfuye abagera kuri 224.

Associated Press ivuga ko nubwo iyi mibare ari iyo guhera mu 2006 ko ariko n’ubundi bushakashatsi bwagiye bukorwa bukageza no mu myaka ya 70 butigeze bugaragaza undi mwaka wigeze ugaragamo ubwicanyi bwibasira abantu benshi kurusha uyu.

Muri Kanama nyuma y’ubwicanyi bwakorewe Dayton, Ohio na Texas Perezida Trump yagaragaje ko itegeko ryemerera abasivile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutunga intwaro rikwiye kongera kwigwaho kugira ngo hagabanywe umubare w’abantu bapfa barashwe.

Gusa BBC ivuga ko uyu mugambi wa Trump usa n’uwacitse intege kubera ibiganiro yagiranye n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatunze imbunda muri Amerika, Wayne LaPierre, byaje gutuma Trump nawe yemeza ko amategeko agenga gutunga intwaro adadiye ahubwo ko abakoze ubu bwicanyi ari uko bari bafite ibibazo byo mu mutwe.

Muri uyu mwaka Amerika yibasiwe n'ubwicanyi bwibasiye imbaga bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .