Ni nyuma y’uko uyu muyobozi yari amaze gushyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa byose bituruka muri Canada, uretse peteroli yongereweho 10%.
Canada nayo yahise ivuga ko igomba kongera umusoro ku bicuruzwa byose bituruka muri Amerika, icyakora benshi bakemeza ko Canada ari yo izabihomberamo cyane ko ari yo ifite ibicuruzwa byinshi byerekeza muri Amerika, kurusha ibyo Amerika yohereza muri Canada.
Perezida Trump yongeye gushimangira ko Amerika ikora byinshi mu nyungu za Canada, bikaba imwe mu mpamvu icyo gihugu cyayiyungaho, ati "Twishyura za miliyari z’amadolari mu gufasha ibicuruzwa bituruka muri Canada [kwinjira muri Amerika]. Kubera iki? Nta mpamvu."
Uyu mugabo yavuze ko Canada yemeye kwiyunga kuri Amerika, ’yakwishyura imisoro mike,’ Ingabo za Amerika zikarinda umupaka wa Canada kandi iki gihugu ntigifatirwe ibihano na Amerika.
Ntabwo ari ubwa mbere Trump agaragaza iki cyifuzo gusa ubwo aheruka, abayobozi ba Canada bamuteye utwatsi, uretse ko hari abaturage batangiye kuvuga ko iyi ari ingingo yo kuganiraho, aho kuyamagana itanasuzumwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!