Larry Tesler wahanze uburyo bwa ‘Cut’, ‘Copy’ na ‘Paste’ kuri mudasobwa yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Umuhanga mu bya mudasobwa Larry Tesler, wahanze uburyo bukoreshwa kuri mudasobwa buzwi nka ‘Cut’, ‘Copy’ na ‘Paste’, yitabye Imana ku myaka 74.

Tesler yatangiye gukorera mu Mujyi wa Silicon Valley muri California, mu 1960, igihe mudasobwa zitabashaga kugera ku bantu benshi.

Uburyo bwo gukata ibyanditswe muri mudasobwa ‘Cut’, kubifata no kubishyira ahandi ‘Copy’ na ‘Paste’ bukoreshwa n’abantu benshi, ni we wabuhanze.

Ikigo Xerox aho Tesler yamaze igihe kinini akorera nicyo cyatangaje ko yapfuye. Cyanditse kuri Twitter ko uwahanze uburyo bwa ‘Cut/Copy, Paste, gushaka (Find) no gusimbuza (Replace) n’ibindi byinshi yapfuye ku wa Mbere.

Tesler yavukiye i Bronx muri New York mu 1945, yize muri Stanford University muri California. Nyuma yo kurangiza amasomo yaminuje mu gukora ibigendanye n’imikoreshereze ya mudasobwa.

Yakoreye ibigo byinshi by’ikoranabuhanga, aho yatangiriye muri Xerox Palo Alto Research Center (Parc), mbere y’uko Steve Jobs amujyana muri Apple, aho yamaze imyaka 17. Yakoze kandi kuri Yahoo na Amazon.

Larry Tesler wahanze uburyo bwa ‘Cut’, ‘Copy’ na ‘Paste’ kuri mudasobwa yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza