Iri ni ryo gabanuka rinini Tesla ihuye na ryo mu myaka ya vuba kuko yagurushije imodoka 336.681 mu gihembwe cya mbere cya 2025, bigaragara ko zagabanyutseho imodoka ibihumbi 50 ugereranyije n’amezi atatu ya mbere ya 2024.
Bimwe mu byateye iki gihombo harimo ibitero byagabwe ku modoka na sitasiyo zizongeramo amashanyarazi byakozwe n’abadashyigikiye politiki ya Trump ukorana na Musk.
Tesla yavuze ko ivugurura ry’imodoka ya Model Y ryabaye rihagaitswe by’agateganyo mu nganda zayo zose.
Iki kigo cyaherukaga guhura n’igabanyuka ry’ibyo gicuruza mu 2022 kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’amatora ya Perezida muri Amerika, imigabane ya Tesla yikubye kabiri kubera ko abantu bakekaga ko umubano wa Musk na Trump uzatuma acuruza cyane. Gusa nyuma mu Ukuboza umugabane waje kugabanukaho 44%.
Nyuma y’uko iyi raporo igiye hanze kandi imigabane y’iyi sosiyete yahise igabanukaho 2% gusa yongeye kuzamuka na none nyuma y’uko bitangajwe ko Elon Musk azava ku mwanya w’umuyobozi wa DOGE ariko akazakomeza kuba umujyanama wa Trump usanzwe, uretse ko aya makuru yahakanwe na White House.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!