Ibigo n’inganda bikomeye byongeye gusubukura imirimo mu Bushinwa

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 30 Werurwe 2020 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Inganda n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho mu Bushinwa yatangaje ko ibigo n’inganda bikomeye bigera kuri 98.6% byongeye gufungura imirimo yabyo nyuma y’agahenge katanzwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri Wungirije muri Minisiteri y’Inganda n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho, Xin Guobin, yavuze ko imibare yo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2020, igaragaza ko abakozi bagera kuri 89,9% bo mu nganda nini zifite ubucuruzi bubarirwa kuri miliyoni 20 z’ama-yuan buri mwaka (akabakaba miliyoni $2,84), basubiye mu kazi kabo. Mu Ntara ya Hubei, impuzandengo y’imirimo yasubukuwe igera kuri 95%.

Xin yavuze ko ibikorwa by’inganda nini zikora imiti n’ibindi bijyana na yo byongeye kugaruka ku buryo bwari busanzwe ndetse ibigo bito n’ibiciriritse na byo byasubukuye imirimo yabyo ku rugero rwa 76% mu gihugu hose.

Yongeyeho ko sosiyete zigera kuri 92 za mbere zikomeye mu nganda z’ingenzi zafashije ibindi bigo birenga 400 000 kongera gusubukura ibikorwa byabyo.

Ibikorwa bitandukanye byongeye gufungura imiryango mu Bushinwa nyuma y’amezi hafi atatu igihugu cyari kimaze cyarategetse abaturage bacyo kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

U Bushinwa bwatangiriyemo iki cyorezo mu Ukuboza 2019, bwakoze ibishoboka byose mu guhangana na cyo hakiri kare.

Mu gihe ubuzima buri kongera kugaruka muri iki gihugu, ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi na Amerika byo biracyari gusaba abaturage babyo kuguma mu ngo kuko icyorezo ari bwo kiri gukwirakwira cyane ndetse kigahitana benshi.

COVID-19 yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose ku wa 11 Werurwe 2020. Kuva mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura ni 771 870, abagera ku 37 015 bahitanywe na cyo mu gihe 160 243 bagikize.

Ibigo n’inganda bikomeye mu Bushinwa byongeye gusubukura imirimo nyuma y'igihe cyugarijwe na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .