‘Chargeur’ ishobora gusukura telefoni yabonye icyashara kubera Coronavirus yibasiye Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Werurwe 2020 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ku mugaragaro ko Coronavirus ari icyorezo [pandémie] cyugarije Isi bitewe n’uburyo umubare w’abandura iyo ndwara wiyongera ubutitsa.

Umubare w’abanduye Coronavirus hanze y’u Bushinwa iyi ndwara yatangiriyemo mu Ukuboza 2019 wiyongereyeho inshuro 13 mu byumweru bibiri.

Coronavirus imaze guhitana abantu barenga 4,749, mu gihe abayanduye magingo aya habarurwa 129,590, muri bo abagera kuri 68,670 barakize.

Mu bihugu bitandukanye hashyizweho ingamba zikomeye zo guhangana na COVID-19 zirimo ko nko mu Bushinwa, kujya muri resitora bitemewe ko abantu bicara ku meza amwe ari babiri, umuntu aguma ku meza ye.

Mu Butaliyani ho ibikorwa byose bya siporo byarahagaritswe ndetse hatanzwe itegeko ko utubari n’amaduka bifungwa mu kwirinda ko abantu bakomeza kwanduzanya.

Perezida Donald Trump we yatangaje ko ingendo ziva ku Mugabane w’u Burayi zerekeza muri Amerika zihagarikwa mu minsi 30 mu rwego rwo kwirinda Coronavirus ikomeje kwibasira abatuye Isi.

Abahanga mu by’ubuzima udasize n’ikoranabuhanga barakataje mu gushaka umuti cyangwa urukingo rw’iyi ndwara ikomeje gutigisa Isi. Kugira ngo umuntu yandure Coronavirus ni uko uyifite ayiha undi mu buryo bw’amatembabuzi ava mu mazuru cyangwa mu kanwa k’uyirwaye, kuko yandurira mu myanya y’ubuhumekero nubwo ishobora guca n’ahandi.

Ikintu cyose wakoraho n’ibiganza byawe cyaba ibiryo, mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri (bactérie), ivumbi gishobora no kugera kuri telefoni yawe ku buryo nayo yaba igikoresho cyagerwaho n’utwo dukoko.

CNN yanditse ko hari gutekerezwa uko telefoni zakorerwa isuku isesuye mu guhangana na Coronavirus. Kuri ubu ku isoko hagejejwe ‘chargeur’ ikoresha ikoranabuhanga ry’imirasire yo mu bwoko bwa UV (Ultraviolet) mu kwica udukoko turi kuri telefoni.

Iyi chargeur yitwa PhoneSoap ntiyigeze igeragezwa ku guhangana na COVID-19 ariko uyobora Ikigo cyayikoze Dan Barnes yatangaje ko ibyo yinjije byikubye inshuro zirenga 20 ugereranyije n’icyo gihe mu mwaka ushize.

Ikigo cya PhoneSoap cyagurishije izo chargeur zacyo muri Werurwe ariko cyahawe ubusabe bwo kugeza hagati ya 15 Mata na 30 Gicurasi 2020.

Barnes yagize ati “Coronavirus si ikintu twishimiye ariko yatumye abantu basobanukirwa ko telefoni n’ibindi bikoresho bishobora kugendana bagiteri mu minsi runaka ndetse ko zikenewe guhanagurwa.’’

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bagaragaza ko isuku ya telefoni ikenewe kuko ubushakashatsi bwerekanye ko zishobora gutwara bagiteri zishobora guteza ikibazo ku buzima bw’umuntu.

Ibicuruzwa bya PhoneSoap birimo agasanduku kifitemo urumuri rwa UV izwi nka PhoneSoap 3, ikorana na smartphones zose. Iki kigo cyanashyize ku isoko ikindi gikoresho cyise HomeSoap gishobora kujyamo ibintu byinshi icyarimwe.

Imikorere ya PhoneSoap ituma urumuri ikoresha rwa UV-C rwangiza bagiteri na virusi ku buryo zidashobora kororoka.

Inyigo yakozwe yerekana ko PhoneSoap zishobora guhangana na bagiteri ariko mu guhashya COVID-19 hakenewe kongera ubukana bw’urumuri rwa UV-C ruri mu bikoresho biri ku isoko.

Lieberman ati “Sintekereza ko abantu bakwiye kwiringira ibyo bikoresho biri ku isoko mu kurandura Coronavirus kuri telefoni zabo.’’

Mu itangazo ry’iki kigo cyavuze ko kitazi niba COVID-19 ari virusi kimwe n’ibicurane byo mu bwoko bwa Influenza A (H1N1) basuzumye banazi neza ko PhoneSoap ishobora kwangiza.

Phonesoap ziri kugurwa ku bwinshi ku isoko
Iyi ‘Chargeur’ ikoranye ikoranabuhanga rishobora guhangana n’udukoko dutera umwanda ushobora no kuba inzira y'indwara ya Coronavirus
Abahanga mu by'ubuvuzi ntibagoheka kuko bahora bashaka umuti cyangwa urukingo rwo guhangana na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza