Uyu mugore afite ikigo yise ‘Ntarama Pig Farming on Grand Scale Ltd’ cyo mu mu Kagari ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera, kuri ubu afite ingurube zirenga 400, mu gihe ari ubworozi yatangiriye ku ngurube 10 zabwaguye 100 mu mezi atatu gusa.
Niyoyita akora ubworozi bushingiye ku ngurube ngo azigurishe zibagwe, ndetse hakaba n’izindi zagenewe gutanga icyororo, zikurwaho intanga. Izi ngurube se zose yazishyize mu bwishingizi kugira ngo ziramutse zigize ikibazo abe yabona ubwishyu buturutse mu bwishingizi aho guhomba byose.
Mu moko y’ingurube yorora zitanga icyororo gitanga umusaruro zirimo Landrace, Pietrain, Duroc na Camborough, zose yakuye mu Bubiligi hagamijwe gufasha aborozi benshi kubona icyororo cyiza.
Uko Zipline yamufashije gukwirakwiza intanga mu borozi mu gihe gito
Niyoyita avuga ko agitangira ubu bworozi kugira ngo atange icyororo byamusabaga ko mugenzi we azana ingurube ikayimya, cyangwa akaza kwifatira intanga avuye mu turere twa kure.
Umusaruro wakomeje gukura ndetse ashaka ibikoresho akajya agurisha intanga, kuri ubu ari mu borozi bake bifashisha Drones za Zipline mu gukwirakwiza intanga z’ingurube hirya no hino mu gihugu.
Ati “Ubu umworozi ushaka intanga araduhamagara cyangwa akatwandikira intanga ashaka, akatubwira n’ahantu ari, umukozi ushinzwe ubworozi ni we umusabira, ubundi akatubwira ikigo nderabuzima Drone zisanzwe zigwaho, ubundi ikazijyanayo akaba ari ho umuturage azisanga.”
Niyoyita yavuze ko Drone za Zipline zibageraho kabiri mu cyumweru zigiye gutwara intanga, kandi kuva batangira kuzikoresha ubu bazigeza mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Gisagara n’ahandi henshi batashoboraga kubona icyororo cyiza.
Ibikibangamiye ubworozi bw’ingurube
Niyoyita avuga ko imyumvire n’imyemerere ishingiye ku muryango Nyarwanda yo kuba hari abatayoboka inyama z’ingurube, bituma hari abatazirya n’abazirya bihishe, ibigisubiza inyuma abashobora kuzigura.
Ati “Inyama z’ingurube ziracyanenwa ahantu henshi, aho umuntu ukeneye kuzirya aba azi ko ayikura mu kabari. Turacyafite kandi n’ibibazo by’uko abantu benshi tutazi guteka inyama z’ingurube, ibi bituma tutabona abakiriya benshi.”
Niyoyita avuga ko kuri ubu agiye gutangiza ibagiro ry’ingurube rizajya ritanga inyama zazo ku isoko umunsi ku munsi, aho Abanyarwanda benshi bashobora no kuhagurira ibilo bike bajya no gutekera mu rugo.
Amaze gutanga akazi ku bakozi 10 bahoraho, akagira n’abandi basaga 100 bakora nka nyakabyizi hirya no hino mu mirima no mu biraro. Afite intego zo kuzafasha Abanyarwanda benshi korora ingurube zitanga icyororo ndetse no gufasha benshi mu kurya inyama zazo zabagiwe ahantu heza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!