Mu rugendo rwe, Ssekamwa ukomoka muri Uganda yari kumwe na Lucas Slavik ukomoka muri Repubulika ya Tchèque, bombi babanza kureba Umurwa Mukuru Harare gusa ntibahatinda cyane, bafata umwanya berekeza mu bilometero 292 uvuye muri uwo Mujyi, bacumbika mu wundi Mujyi uzwi nka Masvingo.
Gusa muri uru rugendo, Ssekamwa yari yitwaje igikoresho cyifashishwa mu mibonano mpuzabitsina kigamije kongera ibirungo muri icyo gikorwa, kikaba cyakoreshwa n’umuntu umwe cyangwa benshi, kizwi nka ’sex toy.’
Inzego z’umutekano mu kumusaka, zamusanganye iki gikoresho, feri ya mbere zimuruhukiriza mu gihome, aho yamaze iminsi 24 yose afunzwe, ndetse na mugenzi bigenda uko.
Ku bw’amahirwe, umucamanza yaje kwemeza ko aba bagabo nta cyaha bakoze, biza kuba ngombwa ko barekurwa nubwo bari bashinjwe ibindi byaha bitandukanye. Nka Slavik yari yashinjwe kugambirira guteza imyigaragambyo muri rubanda nyuma y’uko avugiye ku mbuga nkoranyambaga ko Umujyi bari barimo udafite amazi n’amashanyarazi.
Ibyo uyu mugabo yavugaga ntabwo ari ibinyoma kuko Zimbabwe ihanganye n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro ridasanzwe, cyane cyane rikaba riri guterwa n’ibibazo by’amapfa aho amazi y’imigezi yakamye, ku buryo ingomero zitakibona amazi ahagije mu gutanga umuriro. Imwe mu mijyi ishobora kumara amasaha 18 nta muriro ifite.
Ibi kandi ni nako biri kugenda ku mazi, uretse ko n’ubundi ibice byinshi bitari bisanzwe biyafite hanze y’Umurwa Mukuru wayo, Harare.
Muri hoteli yacumbikagamo, amazi n’umuriro nta byari bihari, ibi bikaba na kimwe mu byo umucamanza yahereyeho avuga ko ibyo yavugaga bitari ibinyoma nk’uko inzego z’umutekano zari zabigaragaje. Ku rundi ruhande, yavuze ko amashusho yafashe yari agamije kuzatuma yibuka ibihe byiza yagiriye muri Zimbabwe, aho kuba ayo guteza impagarara mu gihugu.
Uyu akimara kurekurwa, yahise yihutira gusubira mu gihugu cye. Ku rundi ruhande, umwunganizi mu mategeko wa Ssekamwa yavuze ko bafite impungenge zo kubona uko umukiliya we ava mu gihugu, cyane ko telefoni yagombaga gukoresha yishyura itike y’indege ikiri mu maboko y’inzego z’umutekano, hakibazwa impamvu atayihawe akirekurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!