Kuri ubu, muri icyo gihugu inkuru igezweho ni iy’umugabo witwa David Kaseke ufite imyaka 40 wamaze kwitaba urukiko nyuma yo kugaragara mu mashusho avuga ko ari mu rugaga rw’abagura amano y’abantu ku giciro kibarirwa hagati y’ibihumbi 26$ n’ibihumbi 78$ ku ino rimwe.
Kaseke yitabye umucamanza wa Harare, Meenal Narotam, aho aregwa icyaha cyo guhungabanya umutekano.
Umushinjacyaha yavuze ko ku wa 27 Gicurasi, ahagana mu ma Saa kumi z’umugoroba, uyu mugabo yegerewe n’ikinyamakuru gikunda gutangaza inkuru zidasanzwe aho bamusanze i Harare mu Murwa Mukuru asanzwe akorera akazi ko gucuruza telefoni, maze yemerera abanyamakuru ko ari mu bantu baguraga amano y’abantu ngo akoreshwe mu migenzo gakondo.
Icyo gihe Kaseke yababwiye ko ino rito rishobora kugurwa hagati y’ibihumbi 25$ n’ibihumbi 30$ mu gihe ino ry’igikumwe rigeza ku bihumbi 75$. Amashusho y’uyu mugabo yarakwirakwiriye cyane kugeza ubwo yaje gutabwa muri yombi akavuga ko ari ibintu yavuze yikinira, bitari bishingiye ku kuri ndetse ko yari yanasinze.
Umushinjacyaha yavuze ko ibyo Kaseke yavuze byateje impagarara mu baturage bikanahungabanya umudendezo wa rubanda, gusa kugeza ubu umucamanza ntaragira icyo atangaza ku bihano Kaseke agomba guhabwa.
Hagiye hakwirakwizwa amashusho menshi y’Abanya-Zimbabzwe bavuga ko baguze imodoka zihenze nyuma yo kugurisha amano yabo ku buryo byabaye ngombwa ko Minisitiri w’Itangazamakuru muri icyo gihugu, Kindness Pradza ajya gusura ahavugwaga ubwo bucuruzi agatangaza ko yasanze ari ibihuha bitari bifite aho bishingiye.
Ati “Izi ni inkuru zo ku mbuga nkoranyambaga zigamije kwanduza isura y’igihugu.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!