Mnangagwa w’imyaka 82 y’amavuko ayobora Zimbabwe kuva mu Ugushyingo 2017, ubwo yasimburaga Robert Mugabe watakarijwe icyizere n’abaturage.
Biteganyijwe ko manda ye ya kabiri izarangira mu 2028, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba muri uwo mwaka.
Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’abanyamakuru kuri uyu wa 17 Gashyantare 2025, Mnangagwa yatangaje ko azamara ku butegetsi manda ebyiri gusa, asobanura ko yubahiriza demokarasi.
Yagize ati “Mfite manda ebyiri kandi izo manda zirasobanutse cyane, nubahiriza demokarasi. Nizirangira, nzavaho, kandi ishyaka ryanjye rizatora unsimbura. Ibyo birasobanutse.”
Bamwe mu bayoboke b’ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi bamaze iminsi bateguza ko bazasaba abaturage gutora kamarampaka igamije guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo Mnangagwa azemererwe kwiyamamariza manda ya gatatu.
Minisitiri w’Ubutabera wa Zimbabwe, Ziyambi Ziyambi, muri Mutarama 2025 yatangaje ko ishyaka Zanu-PF n’ihuriro CCC biteganya kumvikana ku buryo amatora yo mu 2028 yakwegezwa inyuma ku bw’inyungu rusange.
Ziyambi yagize ati "Itegeko Nshinga ryemera ko amatora yegezwa inyuma igihe abarebwa na yo babyumvikanyeho, ndetse icyo cyemezo kiri mu nyungu z’igihugu. Hashingiwe ku guhuza kwa Zanu-PF na CCC ku ngingo zitandukanye, ibi bishobora kugerwaho."
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe bari bamaganye uyu mugambi, bateguza ko bazakora ubukangurambaga busaba abaturage kurwanya ihindurwa ry’Itegeko Nshinga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!