Zambia yatangaje ko iri mu biganiro n’u Rwanda ku byavuzwe na Nsabimana uzwi nka "Sankara"

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Leta ya Zambia yatangaje ko iri mu biganiro n’iy’u Rwanda kugira ngo imenye neza iby’amakuru aherutse gutangarizwa mu rukiko na Nsabimana Callixte wiyise Sankara, wavuze ko Perezida wa Zambia yagize uruhare mu gufasha umutwe wa FLN ufite intego yo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Kuwa Mbere tariki 13 Nyakanga, Nsabimana yashinje Perezida wa Zambia, Edgar Lungu ko yari yaremereye FLN inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ni amakuru Leta ya Zambia yahise ihakana ku munsi wakurikiyeho, ivuga ko nta kuri kurimo.

Nsabimana yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye Perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkunga.

Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu ku nkunga azatera FLN.

Yashimangiye ko kugira ngo ingabo za FLN zihaguruke zitangire kugaba ibitero, byaturutse ku nkunga yatanzwe na Zambia.

Umunyamabanga wihariye wa Perezida Lungu, Isaac Chipampe, yabwiye BBC ko ibyavuzwe na Sankara atari ukuri.

Yavuze ko batangiye kuganira n’u Rwanda kugira ngo bamenye neza iby’ayo makuru.

Yagize ati “Kimwe na Perezida ubwe, natwe twabisomye mu binyamakuru cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko hari umuntu wamuvuze, nta makuru ahagije dufite, ntituzi neza ukuri ku byavugiwe mu rukiko".

Yongeraho ati "Icyo minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri gukora ni ukuvugana na bagenzi babo i Kigali ngo tumenye mu by’ukuri ibi ibyo ari byo".

Chimpampe yavuze ko ibyavugiwe mu rukiko ntacyo Perezida Lungu abiziho.

Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’abo barwanyi.

Birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Zambia yatangaje ko ntacyo izi ku byavuzwe ko Perezida wayo afasha abashaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .