00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yigambaga uruhare yagize muri Jenoside - Brig Gen Gakwerere mu mashyamba ya RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 April 2025 saa 07:34
Yasuwe :

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washinzwe n’abantu bari mu byiciro bitandukanye; bose bahurije hamwe umugambi wo kugaruka mu Rwanda, bagasubukura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bagize uyu mutwe harimo abofisiye bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abashinzwe kubiba ingengabitekerezo yo kwanga Umututsi, bamwe muri bo barahiye ko batazataha mu Rwanda mu gihe akirubamo.

Nk’uko bigaragara mu buhamya bwatanzwe muri raporo ya African Rights kuri FDLR yo ku wa 9 Ugushyingo 2007, CG Evariste Murenzi wabaye muri uyu mutwe yasobanuye ko hari abawubamo batera urwenya ku ruhare bagize muri Jenoside.

CG Murenzi yagize ati “Gakwerere wabaga kuri ESO muri Butare, atera urwenya ko yahaye ibwiriza abasirikare bateye umuryango wa Perefe wa Butare mu gihe cya Jenoside, Jean-Baptiste Habyarimana.”

Yasobanuye ko Capt Ildephonse Nzeyimana wari Umuyobozi wungirije w’ishuri rya ba su-ofisiye (ESO) i Butare, na we yigambaga kenshi ati “Twishe Abatutsi” muri iyi Perefegitura. Uyu yakoranaga bya hafi na Gakwerere wari Lieutenant.

Gakwerere uvugwa muri iyi raporo yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FDLR ndetse ni na wo mwanya yariho ubwo yafatwaga n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Mutarama 2025. Yashyikirijwe u Rwanda tariki ya 1 Werurwe, afite ipeti rya Brigadier Général.

Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye tariki ya 7 Mata 1994 mu bice byinshi by’igihugu ariko muri Perefegitura ya Butare yayoborwaga na Habyarimana Jean Baptiste wo mu ishyaka PL ritavugaga rumwe n’ubutegetsi ho si ko byagenze.

Habyarimana yarwanyije umugambi w’abashaka gukora Jenoside muri Butare, yizeza abaturage kubarindira umutekano, ariko abo muri Leta y’Abatabazi yari iyobowe na Theodore Sindikubwabo byarabarakaje.

Tariki ya 19 Mata 1994, Sindikubwabo yaburiye abatuye muri Butare batari bari kwica Abatutsi muri iyi Prefegitura, agaragaza ko bigize “ba Ntibindeba”. Kuva ubwo, Jenoside yaratangiye muri iki gice cy’amajyepfo y’igihugu nyuma y’iminsi ibiri Perefe Habyarimana atawe muri yombi.

Ubuhamya buvuga ko Gakwerere yari ayoboye itsinda ry’abasirikare bataye muri yombi Perefe Habyarimana, rimwohereza i Gitarama ku cyicaro cya Leta y’Abatabazi, kandi ko yagize uruhare mu rupfu rwe.

I Butare hafi y’ibiro bya Komini Ngoma hari hatuye Umwamikazi Rosalie Gicanda w’Umwami Mutara III Rudahigwa. Yabagaho ubuzima busanzwe, abana n’umubyeyi we n’abandi bagore bamufashaga mu mirimo itandukanye.

Capt Nizeyimana yatanze itegeko ryo kwica Gicanda, yohereza mu rugo rw’Umwamikazi itsinda ririmo Gakwerere. Ryahageze mu gitondo cya tariki ya 20 Mata, hamwe n’abandi bagore batandatu bari muri uru rugo ribatwara inyuma y’inzu ndangamurage, ribarasirayo.

Raporo ya Africa Rights igaragaza ko Gakwerere yayoboye itsinda ry’abasirikare 15 bateye urugo rwa Diyosezi Gatolika ya Butare tariki ya 17 Gicurasi no mu rugo rw’ababikira, bica abantu batandatu barimo abakobwa bicishijwe amabuye.

Iperereza ryagaragaje ko yayoboye umutwe w’abasirikare bashya bitwaga “New Formula” biciye Abatutsi benshi kuri bariyeri n’ahandi hantu muri Perefegitura ya Butare.

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe n'itsinda riyobowe na Gakwerere
Gakwerere yashyikirijwe u Rwanda muri Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .