Umuhango uteguza aya mahugurwa wabaye tariki ya 7 Ukuboza 2024, ku bufatanye n’ikigo Gate Consulting Group, ubwo abanyamuryango ba WIFR bishimiraga ibyo bagezeho muri uyu mwaka ugana ku musozo.
Abahagarariye ibigo by’imari, iby’ubwishingizi ndetse n’izindi nzego bitabiriye itangizwa ry’aya mahugurwa. Birimo Banki ya Kigali, NCBA, BPR, I&M Bank, EcoBank, Old Mutual, ZEP-Re, One Acre Fund, Rwanda Finance, Access to Finance Rwanda, Urwego Bank na Mayfair Insurance.
Umuyobozi wa Gate Consulting Group, Nkusi Salma, yashimye ubufatanye buri hagati y’ikigo cyabo na WIFR, asobanura ko kubugeraho byaboroheye kubera ko impande zombi zihuje icyerekezo cyo guteza imbere abagore.
Nkusi yagaragaje ko aya mahugurwa azaba ari ingenzi cyane, kuko azaba umwanya wo guhanahana ubumenyi hagati y’abakozi bo mu rwego rw’imari, kwigira ku bayobozi no kwiga uburyo bashobora gukemura imbogamizi bahura na zo mu kazi kabo.
Ati “Nk’uko uburezi bufite agaciro gakomeye, iyi gahunda izafungurira abakozi amahirwe yo gukorana, kwigira ku bayobozi no guca mu mbogamizi, bibaganisha ku iterambere.”
Perezida wa WIFR, Lina Higiro, yamenyesheje abazitabira aya mahugurwa ko ari amahirwe adasanzwe kuri bo, abasaba kuyabyaza umusaruro, agira ati “Amahirwe abona abahari.”
Aya mahugurwa azatangira muri Werurwe 2025, amare amezi icyenda. Abagore 20 ni bo bazayahabwa, bafashwe kubona ubumenyi bwafasha gutera imbere no kuba abayobozi b’ahazaza mu rwego rw’imari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!