00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itotezwa ryatumye yinjira mu gisirikare: Ubuhamya bwa Willy Ndahiro wamenyekanye muri sinema

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 April 2025 saa 08:45
Yasuwe :

Willy Ndahiro wamenyekanye cyane muri filime zitandukanye mu Rwanda, yatanze ubuhamya bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko yamaze amezi atandatu mu gisirikare cy’Inkotanyi kubera kwanga ihohoterwa bakorerwaga mu buhungiro.

Ibi ni bimwe mu byo yagaragarije mu gikorwa cyateguwe na Project Somnia, cyahurije hamwe urubyiruko rwo muri Kimironko kuri uyu wa Gatandatu, 12 Mata 2025, rugamije kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu batanze ibiganiro harimo Ntayandi Abraham, Umuhuzabikorwa wa Project Somnia, Muyango Elvis, Umwanditsi akaba n’Umushakashatsi, Senateri Antoine Mugesera n’abandi.

Will Ndahiro ni umwe mu batanze ubuhamya muri iki gikorwa cyiswe ‘Igihango cy’urubyiruko’, avuga amateka ye mu ncamake by’umwihariko mu gihe cya Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.

Yavuze ko kubera gutoteza Abatutsi mu gihe Jenoside yategurwaga na Leta zariho, byatumye umuryango we uhungira i Burundi, ari naho we yavukiye ariko ubuzima bubi bw’ubuhunzi bugatuma ajya mu gisirikare akiri umwana.

Yagize ati “Ibyabaye muri uriya mwaka biragoye kubivuga mu minota 15 gusa, ariko kuko ari amateka dusangiye ibindi mugenda mubyumvana abandi. Navukiye i Burundi ariko ngera mu Rwanda mu 1993 ubwo nari mfite imyaka 17. Jenoside yabaye naramaze kugira 18.”

“Jenoside kandi yabaye maze amezi atandatu ngeze mu gisirikare. Nari umwana birumvikana ariko nari urubyiruko. Natekereje kuza ku rugamba nkiri muto mbitewe n’uko nafatwaga mu mashuri aho nari mu buhunzi.”

Impamvu nyamukuru yakuye Willy Ndahiro mu mashuri, ni uko abenegihugu batoneshwaga ndetse bakoroherezwa mu masomo yabo, akabona bagenzi be bamara imyaka myinshi mu ishuri, we yumva atazabivamo.

Ati “Ndibuka ko twe mu gihe cy’ikizamini cya Leta bafatiraga kuri 60% kuzamura, abandi bagafatira kuri 50%. Icyo gihe umuntu yashoboraga kumara n’imyaka 20 atararenga mu wa gatandatu w’amashuri abanza. Ibyo byatumye mfata umwanzuro wo gusubira iwacu.”

Ndahiro ageze ku rugamba yatunguwe n’amategeko akakaye y’Inkotanyi, yavugaga ko bagomba kurwana, bagatabara ababaye ndetse kikazira kwihorera nubwo abenshi imiryango yabo yabaga irimo gushira.

Ati “Urugamba nta byinshi naruvugaho kuko narumazeho amezi atandatu gusa, ariko bimwe mu byo nibuka ni inshingano zikomeye cyane zari zifitwe n’abasirikare b’Inkotanyi. Muri izo nshingano, iya mbere yari ukurwanya umwanzi, intego ari ugukuraho ubutegetsi bubi.”

“Icya kabiri cyari ugufasha abo twasanze nibura bakibasha guhumeka. Twigishwaga ko uwihebye twagombaga kumubwira tuti ‘Humura ntugipfuye’. Ikindi ni uko Perezida Kagame yadusabye kugira umutima ukomeye ntihagire utinyuka kwihorera kuko ntaho twari kuba dutaniye n’abari gukora ibyo.”

Ndahiro yongeyeho ko itegeko ryahawe abasirikare ryo kutihorera, ari ryo ryatumye bamwe mu bakoraga Jenoside bahagarika gukora amabi, ndetse n’abahemukiwe bakigiraho kubabarira no kongera kwiyunga n’ababahemukiye.

Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwasabwe gukoresha amahirwe rufite rukarwana intambara y’abakomeje kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, guhakana Jenoside, kuyipfobya no kugoreka amateka yayo.

Iki gikorwa cyateguwe mu buryo urubyiruko rushobora kumenya amateka n’uko rwasana igihugu. Herekanwe filime mbarankuru yiswe ’The 600: The Soldiers’ Story’, hagaragazwa imivugo ndetse n’imikino ishushanya amateka Abanyarwanda banyuzemo.

Project Somnia ni ikigo cyashyiriweho gutegura ibikorwa byo guhuriza hamwe abantu batandukanye biganjemo urubyiruko, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’imitekerereze ya muntu. Mu bikorwa itegura kugeza ubu harimo na ’Twilight Picnic & Film Soirée’ iba buri kwezi.

Urubyiruko rwa Kimironko rwitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ntayandi Abraham yeretse urubyiruko ko rwakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside
Urubyiruko rwasabwe kurwanya abapfobya Jenoside rukoresheje imbuga nkoranyambaga
Mugesera Antoine yatanze ikiganiro ku rubyiruko
Project Somnia yateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Hafashwe umwanya wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside
Umuhuzabikorwa wa Project Somnia, Muyango Elvis, na we yatanze ikiganiro
Willy Ndahiro yatanze ubuhamya bwe mu 1994
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kimironko bwasabye urubyiruko gufata iya mbere rukarwanya abapfobya Jenoside
Herekanywe filime mberankuru ku ihagarikwa rya Jenoside
Benshi bacyuye amafoto y'urwibutso
Nina Salim yakinnye umukino wo kugaragaza ko Abanyarwanda badakwiriye guheranwa n'agahinda
Hacanwe urumuri rw'icyizere cy'Abanyarwanda
Urubyiruko rwatanze ubutumwa mu ndirimbo
Nubwo imvura yari yaguye ntibyabujije urubyiruko kwitabira igikorwa

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .