“Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge”, amahirwe ku banyeshuri bifitemo impano mu guhanga udushya

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Mu mpanuro Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora aha urubyiruko, hakunze kuba higanjemo ubutumwa bubwira urubyiruko ko rwifitemo ubushobozi bwo kuba icyo rwifuza cyose, arwibutsa ko rushobora gutanga umusanzu kugira ngo igihugu ndetse n’umugabane bitere imbere nk’uko byifuzwa.

Usubiye inyuma ugasoma inkuru z’abantu bagiye bagaragaza itandukaniro ku isi ndetse no mu gihugu, usanga akenshi baratangiye ari urubyiruko rufite intumbero yo kuzana impinduka nziza, rufite ibitekerezo byo guhanga udushya n’umwete wo kubishyira mu bikorwa.

Urugero nka Mark Elliot Zuckerberg, kuri ubu abatamuzi nkeka ko atari benshi, niwe nyiri Facebook, urubuga rukoreshwa n’abatari bake ku isi yose by’umwihariko na hano mu Rwanda. Igitekerezo cyo kuyitangiza yakigize akiri ku ntebe y’ishuri, ndetse we n’uwo bayitangirange bayitangiye bakiri abanyeshuri.

Leta y’u Rwanda nayo ihora ishishikariza abagana ishuri kutiga barangamiye kuzajya gusaba akazi gusa, ahubwo kwiga bafite intego yo kuzihangira imirimo ndetse bakaba bazanayiremera n’abandi, gusa hari ubwo usanga iyo abanyeshuri bakiri ku ntebe y’ishuri batabona ubufasha buhagije butuma ibitekerezo byabo mu kwikorera birushaho gutyara.

Kuri ubu abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bashyiriweho amahirwe azabafasha kwerekana ibitekerezo byabo mu kwikorera no guhanga udushya, hakabaho guhiganwa n’abandi mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, hanyuma abazahiga abandi bakazahabwa ibihembo bitandukanye.

“Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge”, niryo higanwa ryateguriwe abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu, rigamije gutegurira urubyiruko kuba umusemburo w’impinduka zigamije ejo heza h’igihugu.

Iri rushanwa ry’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ryateguwe n’umuryango Allan and Gill Gray Phlanthropy, ukaba ari ku nshuro ya mbere ugiye gutangiza iri rushanwa mu Rwanda, kuko ryari risanzwe rikorwa mu bihugu birimo Afurika y’Epfo ndetse na Kenya.

Umuyobozi wa Allan and Gill Gray Phlanthropy mu Rwanda, Aline Kabanda, yavuze ko bategura iri higanwa bari bamaze kubona ko ibintu bigenda bihinduka ku isoko ry’umurirmo, bityo bakaba bifuza gusembura ibitekerezo biri mu bana bakiri ku ntebe y’ishuri kugira ngo barusheho kujyana n’aho ibihe bigeze.

Yagize ati “Urubyiruko ni umusemburo w’impinduka nziza, turashaka rero kubereka ko hari uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu muri rusange, dushaka guha agaciro ibitekerezo byabo n’ubwo bakiri bato hari abo usanga bafite ibitekerezo bitangaje bigamije guhanga udushya.”

Yongeyeho ati “iri higanwa rizabafasha kwerekana impano zabo mu guhanga udushya, kwishakamo ibisubizo, ndetse ribashe kubafasha kujyana n’aho isoko ry’umurimo hanze rigana, ikindi kandi bazabasha guhiganwa n’abandi bo hirya no hino mu yandi mashuri.”

Kabanda yakomeje avuga ko iri higanwa rizafasha urubyiruko gukuza imitekerereze yarwo mu buryo butanu bw’ingenzi ari bwo, Kwimakaza imitekerereze yerekeje ku guhanga udushya (innovative thinking), Gutoza urubyiruko kwihangana no gushikama (resilience), Kwiyemeza gufata iya mbere (personal initiative), Guharanira kuba umusemburo w’impinduka (Spirit of significance), Kuba indashyikirwa (excellence).

Iri higanwa biteganyijwe ko rizatangira ku wa 18 Mutarama 2021 rikarangira ku wa 28 Gashyantare 2021, aho abanyeshuri bazaba bemerewe kwitabira iri higanwa ari abo mu bigo by’amashuri bigera ku 100.

Abanyeshuri bazajya barushanwa binyuze kuri internet hifashishije mudasobwa cyangwa telefone, aho buri cyumweru bazajya bahabwa imikoro (challenge) inyuranye igendanye no gusobanukirwa ibibazo byugarije sosiyete yabo n’isi muri rusange n’uburyo byashakirwa ibisubizo, hanyuma buri cyumweru abazajya baba bagaragaje ibitekerezo byiza gusumbya abandi bagenerwe ishimwe.

Ubwo ihiganwa rizaba rirangiye nyuma y’ibyumweru bitandatu, batanu bazaba barahize abandi mu ihiganwa muri rusange bazagenerwa ibihembo bitandukanye byiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga bizabafasha gukomeza kwiyungura ubumenyi, mu birori bizaba ku wa 31 Werurwe 2021.

Uretse abanyeshuri bazagenerwa ibihembo, hazanahembwa abarimu bazagaragaza umwete wisumbuyeho mu gufasha abanyeshuri mu buryo bugaragara, ndetse hanashimirwe ibigo by’amashuri bizahiga ibindi.

Igikorwa cyo kwiyandikisha muri iri higanwa kuri ubu kirarimbanyije, aho ikigo gishobora kwiyandikisha cyangwa umunyeshuri nawe ashobora kwiyandiisha ku giti cye ubundi akinjira mu irushanwa, gusa kuko ari ku nshuro ya mbere iki gikorwa kigiye kubera mu Rwanda, hazemererwa kwitabira ibigo by’amashuri 100 gusa, ibindi bikazitabira ku kiciro cya kabiri.

Kugira ngo ikigo cyangwa umunyeshuri bashobore kwiyandikisha banyura kuri http://wavumbuzi.africa/rwanda/register/ ubundi bagakurikiza amabwiriza.

“Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge”, ni ihiganwa ryateguriwe abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye, rigamije kubategurira kuba umusemburo w’impinduka zigamije ejo heza h’igihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .