Tariki ya 5 Ugushyingo 2024 ni bwo Minisitiri Nduhungirehe yahuriye na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, n’uwa Angola, Tete Antonio, ku mupaka w’u Rwanda na RDC ahaherera mu mujyi wa Goma.
Bari bagiye gutangiza urwego ruvuguruye rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro ya Luanda.
Ubwo Minisitiri Nduhungirehe yageraga muri uyu mujyi, abashinzwe umutekano barimo Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba, bamuhaye icyubahiro mu buryo bwa gisirikare (salut).
Kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2024 ubwo abadepite bo muri RDC bashyikirizwaga na Minisitiri Wungirije w’Ubutabera, Samuel Mbemba, umushinga wo kugumisha intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe, Kamerhe yagaragaje ko kwakira Minisitiri Nduhungirehe i Goma ntacyo bitwaye, ariko ngo yahawe icyubahiro cyinshi.
Kamerhe yagize ati “Akababaro kacu kajyanye n’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yageze i Goma, si bibi mu gihe mu gihe dushaka amahoro. Ariko uburyo mwamuhaye icyubahiro cyinshi, Guverineri ku rwego rwa gisirikare n’umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’intara, mbifata nk’ibikomeye kandi ko tutazi ibyo turimo.”
Kamerhe yasabye Minisitiri Mbemba kugeza kuri Minisitiri w’Intebe ubutumwa buvuga ko nubwo abadepite bose bo ku rwego rw’igihugu bashyigikiye ibiganiro bya Luanda, bababajwe n’uko Guverineri Cirimwami n’Umuyobozi wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru bahaye Minisitiri Nduhungirehe icyubahiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!