Kutumvikana n’abakozi, kimwe mu byatumye Cano wari Umuyobozi Mukuru muri OIF yegura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Hatangajwe ko uwari ushinze ubufatanye bwa za Guverinoma, imari n’abakozi mu muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Catherine Cano yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi hari umwuka mubi hagati ye n’abakozi yari ashinzwe.

Tariki 18 Ukwakira nibwo Cano yohereje ibaruwa y’ubwegure bwe, ayohereza ari muri Canada aho yari amaze iminsi mu kiruhuko. Uyu mugore n’ubusanzwe akomoka muri Canada ariko yabaga i Paris.

Itangazo rya OIF ryo kuwa 21 Ukwakira, rivuga ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yemeye ubwegure bwa Cano.

Uyu mugore yeguye nyuma y’amezi abiri hasojwe umwaka w’ingengo y’imari ya OIF, mbere y’ibyumweru bike ngo habe inama y’abaminisitiri baturutse mu bihugu bigize OIF.

Jeune Afrique yatangaje ko umwuka wari umaze iminsi utifashe neza hagati ya Cano n’abakozi muri OIF. Bamwe mu bari hafi y’Umunyamabanga Mukuru bavuze ko batari bakishimira uburyo Cano yahinduraga mu buryo butunguranye ibigomba gukorwa, ubundi akamenyekanisha ko hari inama zihari habura umunsi umwe ngo zibe.

Ibyo kandi bishimangirwa n’amagambo y’Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri OIF akaba n’Umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria K. Vande, wavuze ko kugenda kwa Catherine Cano, kwateye kwiruhutsa kuri benshi mu buyobozi bw’uriya muryango

Ati “Mu kuri kose, nakubwira ko kugenda kwa Catherine Cano kwafashwe nko kwiruhutsa, byashoboka ko ari ku bw’inyungu z’umuryango. Imikorere ya Cano ntiyari ihuye n’iy’Umunyamabanga Mukuru […] Yego yari umukozi cyane, ariko yari afite imikorere ikomeye irimo akajagari […] ntabwo ari umuntu byoroshye gufatanya na we.”

“Hari ibintu byinshi byari byitezwe n’Umunyamabanga Mukuru, Cano atagezeho. Hagiye habaho kutumvikana kwa hato na hato mu bijyanye n’akazi.”

Icyakora bivugwa ko Cano ashobora kujyana OIF mu nkiko asaba indishyi z’akababaro ku cyo yise ‘guhungabanywa mu mutwe’. Jeune Afrique yatangaje ko Cano yamaze gushyiraho umunyamategeko nubwo umubare w’indishyi yifuza utatangajwe.

Mu gihe hagishakishwa usimbura Cano, Umuyobozi Mukuru wa OIF yabaye ashyizeho Hervé Barraquand wari ushinzwe ibiro bya Cano, ngo akomeze inshingano.

Ubwo Michaëlle Jean wari Umunyamabanga Mukuru wa OIF yasozaga manda ye, hemejwe ko uzasimbura Cano na we yaba umuntu uturuka muri Canada.

Biravugwa ko Nicolas Simard uhagarariye Canada muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashobora gufata uwo mwanya. Simard si ubwa mbere yaba akoze muri OIF kuko hagati ya 2014 na 2017 yari umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’igenzura, nyuma aza kuba ushinzwe ibiro by’Umuyobozi w’Ububanyi n’Amahanga, imari n’abakozi.

Catherine Cano ni umwe mu bakozi bashyizweho na Louise Mushikiwabo ubwo yari akimara gutsindira kuyobora OIF. Mu 2019, Mushikiwabo yavuze ko akigera i Paris ahari icyicaro gikuru cya OIF, yahasanze abakozi batandukanye bamwe bumva impinduka yari azanye n’abandi badafite icyo bitayeho.

Cano yeguye nyuma y'iminsi havugwa umwuka mubi hagati ye n'abakozi bo muri OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .