Tariki ya 6 Mata, Ntaryamira yahagurutse i Bujumbura, ajya i Arusha muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu yigaga ku mutekano w’ibihugu by’akarere birimo u Rwanda n’u Burundi, yayobowe na Ali Hassan Mwinyi na Julius Kambarage Nyerere.
Ngendahayo yasobanuye ko icyo gihe, Ntaryamira yatwawe n’indege igenda gake cyane ya ‘Beechcraft’ yari yatiye kuko iye yo mu bwoko bwa Falcon yari yaragize ikibazo, ikanikirwa mu Busuwisi.
Ati “Uyu munsi twari kumwe muri Beechcraft kuko Falcon yacu yakanikirwaga mu Busuwisi. Tugenda mu kadege kitonda cyane, twari kumwe.”
Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva mu 1973 kugeza muri Mata 1994, na we uwo munsi yuriye indege ye ya Dassault Falcon 50, ajya mu nama ya Arusha.
Inama ya Arusha yaratangiye, baganira ku bibazo by’u Rwanda no mu Burundi. Ngendahayo yasobanuye ko byari byateganyijwe ko Ntaryamira agera i Bujumbura saa cyenda z’umugoroba, ariko ko saa kumi n’ebyiri zageze akiri i Arusha.
Abonye ko yakerewe, nk’uko Ngendahayo yakomeje abisobanura, Ntaryamira yasabye Habyarimana ko yamujyana mu ndege ye. Ati “Arahaguruka inama irangiye, ati ‘Ngiye gusaba lift Perezida Habyarimana. Nakerewe’. Iyo nama yaratinze.”
Ngengahayo yavuze ko ubwihute bwa Ntaryamira bwatumye abashinzwe umutekano we batabona umwanya wo gusesengura uko umutekano w’Umukuru w’Igihugu uri bugende.
Ati “Umukuru w’Igihugu ntiyaduhaye igihe cyo gusesengura. Yahagurutse huti huti kandi ntibyari byateguwe ko agenda mu ndege ya Habyarimana. Ntihabayeho igihe cyo kuganira ku ngingo y’umutekano.”
Mbere y’uko Habyarimana ajya muri Arusha, yabanje i Gbadolité muri Zaïre, aho yahuye na Mobutu Sese Seko wayoboraga icyo gihugu. Byavuzwe ko yaburiwe ko najya muri iyi nama, indege ye izahanurwa.
Ngendahayo yabajijwe niba Habyarimana ataremereye Ntaryamira kujya mu ndege ye kugira ngo abari bafite umugambi wo guhanura iyi ndege batinye kwica abakuru b’ibihugu bibiri, asubiza ko atari ko bimeze.
Mu masaa mbiri y’ijoro rya tariki ya 6 Mata, indege ya Habyarimana yageze mu kirere cya Masaka mu mujyi wa Kigali, iraswa misile ebyiri. Yaguye umurambararo mu rugo rwa Habyarimana i Kanombe, abakuru b’ibihugu byombi n’abandi bari kumwe barapfa.
Ngendahayo yasobanuye ko bitashobotse ko ajyana na Ntaryamira muri iyi ndege bitewe n’uko Habyarimana yari yamwemereye imyanya itatu gusa irimo uwa Perezida w’u Burundi, Minisitiri wari wamuherekeje n’umunyamabanga we mu by’umutekano (Aide-de-camp).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!