Radio Ijwi ry’Amerika yatangaje ko iki kibazo kiri mu ishuri ribanza rya Kasaba II na Smade, ari mu bilometero bigera kuri bibiri uvuye ku nkambi ya Mulongwe, isobanura ko hari ibyumba by’amashuri byigamo abanyeshuri barenga 200.
Ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri mu byumba by’amashuri gisanishwa n’ubwiyongere bw’impunzi mu nkambi ya Mulongwe, bwatewe n’uko hari izaturutse mu nkambi y’agateganyo ya Kavimvira na Sange zongerewemo.
Deo Ntakirutimana uyobora impunzi ziri muri iyi nkambi na Didier Numbi wa Numbi uhagarariye Komisiyo ya RDC ishinzwe impunzi mu nkambi ya Mulongwe, batangaje ko iki kibazo bakimenyesheje ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, HCR.
Ntakirutimana yagize ati “Ubwinshi bw’abanyeshuri butangiye kugaragara aho bazaniye impunzi nshya. Mu cyumba kimwe harimo abanyeshuri 200, ikindi harimo 250, ahandi hari 100. Twasanze abanyeshuri bamaze kuba benshi, ku buryo abarimu badashobora kubakurikirana. Turasaba HCR na Guverinoma kongera ibyumba by’amashuri.”
Ubuyobozi bw’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mulongwe bugaragaza ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, bisaba kubaka ibindi byumba by’amashuri gusa HCR yo yasubije ko nta mafaranga ifite yo kubyubakisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!