Uyu mushinga wa RDDP2 watangijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama 2024, utangirizwa mu Karere ka Bugesera, ukazagenda waguka ugera no mu tundi 26 mu gihe utwo mu Mujyi wa Kigali tuzubakwamo inganda zitunganya ibikomoka ku ruhererekane nyongeragaciro rw’amata.
Usibye izo miliyoni 100$, biteganyijwe ko haziyongeraho izindi 25$ zizakoreshwa mu guteza imbere aborozi. Aha bizatuma urubyiruko rugera ku bihumbi 10 rufashwa mu kwihangira imirimo naho abagore ibihumbi 15 bafashwe mu kwiteza imbere mu bikorwa by’ubworozi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kamana Olivier, yavuze ko RDDP2 ari umushinga uje kubakira ku byiza byinshi byagezweho na RDDP1.
Mbere wakoreraga mu turere 14, kuri ubu twabaye 27, kandi muri uyu mushinga bazagera ku borozi benshi ku buryo bose bazabasha kongera umukamo.
Ati “Ubu twari tugifite imbogamizi z’uko umukamo twawubonaga ariko kugira ngo ugere ku nganda ucyujuje ubuziranenge, ugasanga hari igihe tutabigezeho kuko hari amata agera ku nganda ntiyakirwe kuko atujuje ibisabwa.”
“Ubu rero hazakomeza kongerera ubushobozi itwarwa ry’amata muri uyu mushinga. Tuzongera ibicuba hanabemo kongera ubushobozi bw’aho akonjesherezwa mu gihe atari yagera ku ruganda.”
Kamana yongeyeho ko bazafasha aborozi kuvugurura inka zitanga umukamo, gufasha aborozi kuwugurisha wizewe, abandi baturage bahabwe inka zitanga umukamo kuburyo hazagaragara impinduka.
Ku kijyanye n’uburyo bazahuza ikoranabuhanga n’ubworozi, yavuze ko hazashyiraho urubuga ruhuza aborozi, rubahe amakuru n’amahugurwa y’uburyo bakongera umukamo batarindiriye guhugurwa barebana n’abantu runaka.
Aborozi bishimiye uyu mushinga
Abiyingoma Livingstone wororera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi, yavuze ko RDDP1 yamufashije kuva ku korora inka za gakondo, amenya kuvugurura icyororo, gutera ubwatsi, kubusarura, kubuhunika n’ibindi byinshi, bityo iya kabiri izatanga izindi mpinsuka.
Ati “RDDP2 igarutse abantu baramaze kuyimenya. Ubu natwe turiteguye dukeneye ko badufasha guhinga ubwatsi bwinshi, kubaka hangari, kubaka ibiraro kuburyo tugemura amata yujuje ubuziranenge.”
Nyirangirababyeyi Floride utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, yavuze ko aborozi benshi bafite imbogamizi zo kutagira ubumenyi ku nka bakwiriye korora. Asaba ko RDDP2 yashyira imbaraga mu guha aborozi benshi amahugurwa agamije ku kongera umukamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko nk’inzego z’ibanze bishimiye ko bagiye gufatanya n’uyu mushinga mu kwigisha abaturage uko bahinga ubwatsi bubafasha mu kongera umukamo n’andi mahugurwa menshi azabafasha mu kuzamura umusaruro w’ubworozi.
RDDP ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri RAB.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!