Ushidikanya ko Abanyarwanda bishimye, agende ababaze-Perezida Kagame

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yatangaje ko umuntu ugishidikanya ku iterambere n’ibyishimo Abanyarwanda bafite nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akwiriye kubegera akabibariza.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yari ayoboye Inama y’Akanama gashinzwe kumugira inama kagizwe n’inararibonye zo mu Rwanda no mu mahanga zishinzwe gutanga inama ku Mukuru w’Igihugu na Guverinoma y’u Rwanda muri rusange.

Iyo nama yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Kagame yitabiriye Inteko Rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.

Aganira n’abajyanama be, Perezida Kagame yavuze ko inama zabo no kuba hafi y’u Rwanda mu myaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, byagize akamaro kanini.

Yavuze ko kuri uyu munsi Abanyarwanda bafite ubuhamya bwiza bitandukanye na nyuma gato ya Jenoside, ubwo benshi batiyumvishaga uko ejo habo hazaba hameze.

Ati “Nyuma y’imyaka myinshi turi kumwe muri PAC [Presidential Advisory Council] , ibintu byagiye bihinduka kandi bigahinduka biba byiza. Abantu barakoze cyane kandi Abanyarwanda bagize uruhare muri urwo rugendo. Uyu munsi twavuga ko dufite ubuhamya bwiza ukurikije aho igihugu kiri. Ntituragera aho twifuza turabizi ariko twateye intambwe.”

Perezida Kagame yavuze ko ku bufatanye n’Abanyarwanda n’inama zatanzwe n’izo nzobere, ubu u Rwanda rukomeje gutera imbere mu gihe ahandi henshi ku isi ubukungu butifashe neza.

Imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8.6 % umwaka ushize, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka buzamuka ku kigero cya 8.4 % naho mu gihembwe cya kabiri buzamukaho 12.2 %.

Yavuze ko ibyo byose byaturutse mu bufatanye bwa buri umwe. Perezida Kagame yavuze imibare yivugira kandi ko ubishidikanyaho akwiriye kuza akabyirebera.

Ati “Ndashaka kubashimira kuko ubu buhamya twubatse haba mu Rwanda no hanze yarwo twabigezeho dufatanyije, none Abanyarwada barishimye. Ufite gushidikanya kuri byo agende ababaze.”

Yongeyeho ati “Hari igihe cyageze benshi bacika intege barimo n’abacu ariko abakomeje guhanyanyaza byarakunze. Abakomeje bafite buri cyose bisaba umuntu ufite umitima wo gukomeza guhangana.”

Perezida Kagame yavuze ko benshi mu Banyarwanda ubu bafite imyaka 25 cyangwa irengaho gato. Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame avuga ko benshi nta cyizere cy’ubuzima bari bafite ngo hari n’abatarakekaga ko bashobora kwiga.

Ati “Bamwe nta n’icyizere bari bafite ko bazajya mu ishuri, ntibari bazi ko bazabaho mu myaka 25 ishize. Uyu munsi abo bantu baracyari urubyiruko, barishimye ni abagabo n’abagore bakubwira ubwo buhamya bw’uburyo babigezeho. Bafite ishema uko babyifuza nk’abandi bose ku isi.”

Kagame yavuze ko ubuhamya nk’ubwo utazapfa kububona mu binyamakuru uretse Abanyarwanda ubwabo babubayemo.

Ati “Nibo ubwabo bakwibwirira izo nkuru. Si inkuru uzategereza kubwirwa n’abanyamakuru. Bose kandi bafite icyo berekana. Ubwo buhamya bwavuye mu bufatanye, ubushuti, umuhate no kwihangana by’abanyarwanda.”

Akanama kagira inama Perezida gaterana kabiri mu mwaka, muri Mata no muri Nzeri.

Aka kanama kashyizweho mu 2007, kakaba kagizwe n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bafite intego yo kugira inama Perezida kuri gahunda zitandukanye zigamije iterambere.

Kagame yavuze ko ubuhamya bw'uko u Rwanda rwateye imbere utazapfa kububona mu binyamakuru ahubwo butangwa n'Abanyarwanda ubwabo
Perezida Kagame yavuze ko kuri uyu munsi Abanyarwanda bafite ubuhamya bwiza bitandukanye na nyuma gato ya Jenoside, ubwo benshi batiyumvishaga uko ejo habo hazaba hameze
Akanama kagira inama Perezida gaterana kabiri mu mwaka, muri Mata no muri Nzeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza