00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Usengimana Faustin yabonye ikipe nshya muri Iraq

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 July 2022 saa 05:36
Yasuwe :

Myugariro w’ikipe ya Police FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Usengimana Faustin, yamaze kwerekeza mu Ikipe ya Al-Qasim SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq, nk’uko iyi kipe yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iyi kipe yashinzwe mu 1973, ishinzwe n’abakinnyi bari bishyize hamwe. Kubera amikoro no kutagira ikibuga cyiza, iyi kipe yamaze igihe kinini ititwara neza, ibintu byatangiye guhinduka mu 2015 ubwo yatangiraga kugura abakinnyi bakomeye, igatangira no guhatana ku rwego rukomeye ku buryo yaje kwinjira mu cyiciro cya mbere mu 2019. Ni ikipe ikunze kugira umwihariko wo gukinisha abenegihugu.

Faustin wagiye uvugwa mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda nka Rayon Sports na Police FC yakiniraga, ni umwe muri ba myugariro bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino.

Si ubwa mbere uyu musore w’imyaka 28 agiye gukina hanze yu Rwanda kuko yanyuze muri Kuwait no muri Zambia mu ikipe ya Buidcon yavuyemo yerekeza mu ikipe ya Police FC yakiniraga kugeza ubu.

Usengimana Faustin yabonye ikipe nshya muri Iraq

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .