Abahohotewe n’ikirangirire muri sinema Harvey Weinstein basabiwe indishyi ya miliyoni $18

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Abagore bahohotewe n’Ikirangirire muri Sinema Harvey Weinstein wahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu no gukoresha abagore imibonano mpuzabitsina ku gahato, basabiwe indishyi y’akababaro ya miliyoni hafi $19.

Kwishyura aba bagore $18,875,000, biri mu masezerano yashyizweho n’ubushinjacyaha bukuru bwa Leta ya New York mu rubanza rwarezwemo Sosiyete ya Weinstein itunganya filime.

Pagesix yavuze ko nk’uko byatangajwe mu nyandiko igenewe abanyamakuru yavuye mu biro by’Ubushinjacyaha Bukuru bwa New York, Letitia James, ngo abahoze ari abakozi b’iyi sosiyete “bahuye n’itotezwa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ivangura rishingiye ku gitsina” ku bw’ibyo bakaba bagomba guhabwa indishyi y’akababaro.

Amasezerano aracyakeneye kwemezwa n’urukiko rwibanze rw’akarere ruyoboye uru rubanza.

Usibye kwishyura, ibiro by’ubushinjacyaha bukuru byavuze ko aya masezerano azahanagura ayo ari yo yose y’ibanga cyangwa kutamenyekanisha abahohotewe na Weinstein basinyanye n’abari bahagarariye sosiyete ye.

Ibi biro by’ubushinjacyaha bukuru byatanze ikirego kuri Weinstein, murumuna we Bob Weinstein hamwe n’iyi sosiyete ya The Weinstein Company.

Ikirego cyashinjaga Weinstein na murumuna we wahoze ari umufatanyabikorwa mu bucuruzi kurenga ku mategeko menshi ya Leta yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iterabwoba ndetse n’ubundi buryo bwo kurinda umutekano mu kazi.

Ibiro byavuze ko mu myaka yashize, abari bungirije Weinstein bahatiwe gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo bahabwe akazi.

Umushinjacyaha James ati “Harvey Weinstein na Sosiyete ya Weinstein batengushye abakozi babo b’abakobwa. Nyuma yo gutotezwa, iterabwoba, n’ivangura babakoreraga, amaherezo bakwiriye ubutabera.”

Muri Werurwe, Weinstein yakatiwe n’Urukiko rwa New York igifungo cy’imyaka 23 rumuhamije ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Abagore barenga 100 bamushinje ibyaha byiganjemo iby’ihohotera.

Ibi birego bitangira gucicikana Harvey Weinstein yahawe akato ndetse yakumiriwe burundu mu ihuriro ry’abahanga mu gutunganya amashusho haba aya filime, ibiganiro by’itangazamakuru no mu byiciro byose byo gucuruza no gukwirakwiza filime.

Weinstein ni we washinze ikigo gitunganya amashusho kizwi nka Miramax ari kumwe n’umuvandimwe we Bob Weinstein mu 1979. Yakoze filime zamenyekanye cyane zirimo iyitwa “The Crying Game”, “Pulp Fiction”, “The English Patient” na “Good Will Hunting”.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Umunyamerika Harvey Weinstein wamamaye mu gutunganya filime aha indishyi z'akababaro abagore yahohoteye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .