Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2024 ubwo yagezaga kuri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.
Raporo yagaragaje impungenge z’abaturage ku byerekeye igihombo gikomeye gikunze guterwa n’igurishwa ry’imitungo mu cyamunara hagamijwe kwishyura imyenda y’amabanki cyangwa ibigo by’imari.
Nubwo ubu cyamunara zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko hakiri ibibazo bijyanye no kugabanya agaciro k’imitungo igurishwamo mu buryo budakwiye.
Yasabye ko hashyirwaho ingamba z’amategeko zirengera ba nyir’umutungo kugira ngo birinde igihombo gikabije, harimo gushyiraho igiciro fatizo cy’ibanze ku mutungo ugurishwa mu cyamunara.
Yavuze ko rimwe na rimwe hari ubwo atari nyir’umutungo uhomba gusa kuko usanga ikigurishwa muri cyamunara cyateshejwe agaciro cyane, bigatuma na banki ziba zabagurije amafaranga zigwa mu bihombo.
Yifashijije urugero rw’aho ushobora gusanga inzu yakabaye igurwa miliyoni 10 Frw igurishwa miliyoni 1,5 Frw, yemeza ko ibyo bitera ibihombo ku mpande zombi kandi ko hanewe impinduka.
Ati “Twatanze igitekerezo cy’uko cyamunara yajya ikorwa nibura ari uko agaciro k’umutungo ugurishwa kagezweho ku kigero cya 75%.”
Yavuze ko abatanga ikiguzi kiri munsi y’ako gaciro kidakwiye kwemerwa ngo ni uko ari muri cyamunara.
Yakomeje ashimangira ko Minisiteri y’Ubutabera ikwiye gushaka uburyo n’inzira zifatika zo gukemura ibyo bibazo bikigaragara mu ikorwa rya cyamanura.
Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Anastase Nabahire, yavuze ko kenshi usanga cyamanura iteza ibihombo ari ikozwe ku nshuro ya gatatu.
Ubusanzwe Itegeko rigenga cyamunara ryemera ko mu gihe ikozwe ntihaboneke igiciro cyifuzwaga bisaba ko yongera gutangizwa ariko bidashobora kurenza inshuro eshatu.
Nabahire yavuze ko bazagirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubutabera nk’Abadepite hagamijwe gushakira hamwe igisubizo kuri ibyo bibazo bikigaragara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!