Ni imyumvire ishingiye ku murongo washyizweho n’ubutegetsi bwa RDC uko bwagiye busimburana kugeza kuri Perezida Félix Tshisekedi uyobora iki gihugu kuva muri Mutarama 2019.
Kuva mu ntangiriro za 2022, Perezida Tshisekedi n’abandi Banye-Congo bo mu byiciro bitandukanye bashinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 gusa ibi birego rwabyamaganiye kure, rugaragaza ko abawugize ari Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo.
Nyuma yo kubona ko amadini n’amatorero byo muri iki gihe bishobora kuba umuyoboro ukomeye w’icengezamatwara, ubutegetsi bwa RDC bwatangiye gukoresha bamwe mu bayobozi bayo, kugira ngo ubutumwa bwabwo bugezwe ku bayoboke babo.
Kimwe mu bikorwa bikomeye byateguwe ni icy’isengesho ry’Abanye-Congo bose, mu madini n’amatorero atandukanye cyabaye ku wa 9 Gashyantare 2025.
Minisitiri w’Ubutabera wateguye iri sengesho, Constant Mutamba, yasobanuye ko ikigamijwe muri iri sengesho ari ugusengera ingabo zabo na Wazalendo avuga ko “bihanganye n’u Rwanda” no kubikusanyiriza inkunga y’amafaranga.
Muri iri sengesho, Pasiteri Pascal Mukuna w’itorero ACK (Assemblée Chrétienne de Kinshasa) akaba n’umunyapolitiki washinze ishyaka ‘Parti Chrétien pour le Redressement Socio-Économique du Congo’, yafashe umwanya, agaragaza urwango rukomeye afitiye u Rwanda, abinyujije mu isengesho.
Pasiteri Mukuna yaturiye ku Rwanda ibibi byinshi birimo isuri y’ubutaka, imitingito, isenyuka ry’inzu, ibyorezo no kuzahazwa na Diarrhée; asaba Imana gusubiza isengesho rye.
Uyu muvubatumwa wigeze gufungirwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’umupfakazi no kumukangisha kumwica mu 2020, yasabiye u Rwanda ibi byose mu gihe umuryango mpuzamahanga usaba Leta ya RDC gukemura ikibazo cyayo na M23, binyuze mu biganiro bya politiki.
Leta ya RDC yasabwe kuganira na M23 mu gihe yo yagaragazaga ko yiteguye kuyitsinda yifashishije imbaraga z’igisirikare; nyamara byagaragaye ko bitazashoboka kuko uyu mutwe wakomeje kuyitsinda, uyambura ibice byinshi birimo umujyi wa Goma.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!