Urupfu rw’umuhanzi ukomeye muri Ethiopia rwateje impagarara

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Iyicwa rya Hachalu Hundessa, umuhanzi w’umunya-Ethiopia wari impirimbanyi ku burenganzira bw’ubwoko bwa Oromo ndetse akaba n’umwe mu batavuga rumwe na Leta rwateje impagarara muri iki gihugu.

Uyu mugabo yarashwe ku wa Mbere 29 Kamena 2020 ubwo yari atwaye imodoka . Nyuma y’urupfu rwe hakurikiyeho imyigaragambyo ikaze yatumye abantu barindwi bitaba Imana .

Hachalu Hundessa wari ufite imyaka 34, yamamaye cyane mu ndirimbo ziganjemo iza politiki. Indirimbo ze zari ziganjemo iziharanira uburenganzira bw’ubwoko bwa Oromo bukunze kuvugwaho gutsikamirwa yaba mu bijyanye n’ubukungu ndetse na Politiki.

Aljazeera yatangaje ko Polisi yo muri iki gihugu nyuma y’urupfu rwe yahise itangaza ko iri gukurikirana icyabiteye ndetse ko hari abantu bafashwe batangiye gukurikiranwa.

BBC yo yatangaje ko uyu muhanzi yari aherutse kuvuga ko yakiriye ibikangisho by’uko azicwa ariko ntabwo umuntu ubiri inyuma yigeze amenyekana ndetse n’uwamurasiye mu murwa mukuru Addis Ababa ntaramenyekana.

Nyuma y’urupfu rwe, uruvunganzoka rw’abakunzi be rwerekeje ku bitaro aho umubiri we wari wajyanywe ku mugoroba wo ku wa Mbere. Kuri bo, ngo yari ijwi ry’igisekuru cye. Benshi bavuga ko yari arenze kuba umuhanzi ahubwo yari umuhanuzi.

Uyu muhanzi yigeze gufungwa imyaka itanu ubwo yari afite imyaka 17, azira kwigaragambya. Benshi bari bameze nkawe bagiye mu buhungiro kubera gutinya ko bakwicwa ariko we yagumye mu gihugu ngo ashishikarize urubyiruko guhatana banyura mu nzira zigoye.

Urupfu rwe rwateje impagarara…

I Addis Ababa, Polisi yifashishije ibyuka biryana mu maso mu gutatanya uruvunganzoka rw’abantu bari bari mu myigaragambyo hafi y’ibitaro yari yajyanywemo ndetse humvikanye urusaku rw’amasasu.

Muri Adama iherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Addis Ababa, abantu batanu barashwe ndetse 75 barakomereka bikomeye nk’uko BBC yabitangaje. Internet yahagaritswe mu bice bimwe by’iki gihugu.

Umurambo wa Hachalu wajyanywe ku ivuko rye ahitwa Ambo, mu bilometero 100 uvuye mu murwa Mukuru wa wa Ethiopia ariko abigaragambyaga bashakaga ko azashyingurwa i Addis Ababa .

Ikibumbano cy’Igikomangoma Ras Makonnen Wolde Mikael wari umubyeyi wa Haile Selassie uzwi cyane mu mateka y’iki gihugu; cyamanuwe n’abigaragambya.

Mu kiganiro uyu muhanzi yari aherutse guha Oromia Media Network yavuze ko ‘abaturage bakwiriye kwibuka ko indogobe zose zagiye zigaragara zigendwaho n’abayobozi ari iz’abaturage’.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yihanganishije abaturage n’umuryango w’uyu muhanzi avuga ko igihugu cyatakaje umuntu w’agaciro gakomeye.

Urupfu rw’uyu muhanzi ruje rukurikira iyigizwa inyuma ry’amatora yagombaga kuba muri iki gihugu muri Kanama, ariko akigizwa inyuma kubera Coronavirus.

Hachalu Hundessa mu 2019 yahawe igihembo cya Nobel kubera guharanira amahoro muri Eritrea na Ethiopia.

Yiyongereye igikundiro cyane ubwo yafashaga Abiy Ahmed nawe wo mu bwoko bwa Oromo kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia mu gihe cy’imyaka ibiri guhera mu 2018.

Hachalu Hundessa yishwe arashwe n'abantu bataramenyekana
Abantu bigabije imihanda kubera urupfu rw'uyu muhanzi, bamusabira ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .