Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bw’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngoga ku buyobozi bwa EALA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2020 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwongeye gutera utwatsi ubujurire bwa Leta y’u Burundi bwasabaga gutesha agaciro amatora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’uwo Muryango, EALA, Martin Ngoga.
Urugereko rw’ibanze rw’uru rukiko umwaka ushize rwari rwatesheje agaciro icyo kirego ari nabyo byongeye gukorwa kuri uyu wa Kane.
Abacamanza batatu muri bane batoye batesha agaciro ikirego cyatanzwe na Leta y’u Burundi.
Ku wa 19 Ukuboza 2017 nibwo Martin Ngoga yatorewe kuyobora (...)

Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwongeye gutera utwatsi ubujurire bwa Leta y’u Burundi bwasabaga gutesha agaciro amatora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’uwo Muryango, EALA, Martin Ngoga.

Urugereko rw’ibanze rw’uru rukiko umwaka ushize rwari rwatesheje agaciro icyo kirego ari nabyo byongeye gukorwa kuri uyu wa Kane.

Abacamanza batatu muri bane batoye batesha agaciro ikirego cyatanzwe na Leta y’u Burundi.

Ku wa 19 Ukuboza 2017 nibwo Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA ariko ntibyishimirwa n’u Burundi bwifuzaga uwo mwanya kimwe na Tanzania. Icyo gihe amatora yashobotse ku munsi wa kabiri kuko uwabanje yasubitswe ubwo abadepite ba Tanzania n’ab’u Burundi batasubiraga mu cyumba cy’Inteko nyuma y’akaruhuko kakurikiye irahizwa ry’abadepite.

Ku munsi wa kabiri nabwo amatora yabaye abadepite b’u Burundi na Tanzania badahari ariko Umurundi Leontine Nzeyimana yari yiyamamaje abona amajwi atatu n’ubwo atari ahari.

Ibyo nibyo baheraho bavuga ko amatora atari akurikije amategeko kuko ngo ubusanzwe kugira ngo EALA ifate umwanzuro bisaba nibura buri gihugu kuba gihagarariwe na bibiri bya gatatu by’abadepite icyenda gifitemo.

Icyakora abari bahagariye EAC yarezwe, bagiye basobanurira urukiko ko amategeko agenga EALA adategeka buri wese mu bayigize gutora bityo ko n’abahagarariye u Burundi na Tanzania bari bafite uburenganzira bwo kudatora.

Amategeko avuga ko ibijyanye n’umubare w’abatora bireberwa ku bateraniye mu nteko, kandi abo batitabiriye itora babikoze ku bushake bwabo

Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwongeye gutera utwatsi ubujurire bwa Leta y’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngonga muri EALA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .