00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwa EAC rugiye kumva ikirego cya RDC ku Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 September 2024 saa 10:41
Yasuwe :

Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EACJ, ruteganya kumva ikirego cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda tariki 26 Nzeri 2024.

Minisitiri w’Ubutabera wungirije wa RDC, Samuel Mbemba, yabimenyesheje inama y’abaminisitiri iherutse guterana, nk’uko itangazo ry’ibyemezo bafashe ribisobanura.

Uyu munyamategeko yasobanuye ko RDC yareze u Rwanda kurenga ku masezerano agenga imikorere ya EAC, aho barushinja uruhare mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri Mbemba yavuze ko igihugu cyabo gishinja u Rwanda gukorera ibyaha bikomeye ku butaka bwa RDC, kandi ngo bateganya no kururega mu zindi nkiko mpuzamahanga.

Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi kohereza ingabo muri RDC, isobanura ko yubaha ubusugire bw’iki gihugu cy’abaturanyi, isaba ko nacyo cyakubaha ubusugire bwacyo.

Yagaragaje ko ahubwo, Leta ya RDC yakomeje guha ubufasha ni umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, no kwifatanya na wo.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko Leta y’u Rwanda izi ibijyanye n’ibi birego byose bya Congo ndetse yatangiye gusaba ko byateshwa agaciro ishingiye ku ngingo zirimo ko bimwe mu birego byatanzwe mu Gifaransa n’Ilingala kandi itegeko rivuga ko ibirego byose bikwiriye gutangwa mu Cyongereza.

Indi ngingo u Rwanda rushingiraho ni uko bimwe mu birego Congo irushinja bishingiye ku bintu ivuga ko byabayeho mbere y’uko Urukiko rwa EAC rutangira, bityo u Rwanda rukavuga ko nta bubasha uru rukiko rwaba rufite bwo kuburanisha ibi birego.

Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Salva Kiir Mayardit, yagerageje kuganiriza abayobozi b’ibihugu byombi kugira ngo bifatanye gucoca aya makimbirane, ariko bisa n’aho nta musaruro byatanze.

Muri Nyakanga 2024, EAC yayoboye umwiherero w’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga wabereye i Zanzibar muri Tanzania, wari ugamije gukemura ibibazo birimo ikiri hagati y’u Rwanda na RDC. Banzuye ko ibiganiro ku mpande zombi bikomeza, bigizwemo uruhare n’umuhuza (Angola) ariko na byo umusaruro wabyo nturafatika.

Minisitiri Mbemba yamenyesheje abaminisitiri ko EACJ izatangira kumva ikirego cya RDC mu cyumweru gitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .