Uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri politiki y’Isi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 12 Ukuboza 2020 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika iri mu madini afite abayoboke benshi ku Isi ndetse ifite umwihariko wo kugira uruhare mu miyoborere na politiki by’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Ubuhangange n’ubukaka bwayo, bugaragarira mu kuba icyicaro cyayo gikuru, Vatican, kiyobowe nk’igihugu cyigenga ndetse ibihugu by’ibihangange bikaba biharanira kugirana umubano mwiza nayo.

Ni igihugu gito ariko mu bubanyi n’amahanga gihabwa agaciro karenze n’ak’ibifite umutungo kamere mwinshi.

Vatican ifite inzego z’ubuyobozi nk’ibindi bihugu, ndetse iyobowe na perezida. Gusa perezida wayo ntavugwa kenshi ahubwo havugwa Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi kuko ari ho abarizwa. Muri make ntibyatungurana cyane kumva abatazi ko Vatican ifite perezida.

Imyanzuro myinshi ifatwa cyangwa impaka zigibwa ku ngingo runaka n’abayobozi batandukanye b’ibihugu bikomeye mu Isi, haba hategerejwe ko Umushumba wa Kiliziya ku Isi [Papa] agira icyo abivugaho.

Urugero rwa hafi ni mu mezi make ashize [nyuma y’umwaduko wa Coronavirus], ubwo abayobozi b’ibihugu bikomeye nka Amerika, u Bushinwa, u Burusiya, ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bumvikanye batanga ibitekerezo ku buryo urukingo rwazakoreshwa mu gihe ruzaba rubonetse.

Kuri iyo ngingo, ibitangazamakuru bikomeye ku Isi birimo BBC na CNN byagarutse kenshi no ku ijambo Papa Francis yavuze, aho yasabaga ko mu gihe rwaboneka hazakoreshwa uburyo bw’isaranganya, no kuzirikana abadashoboye kurwigondera bagafashwa kurubona.

Nyuma y’aho kandi hakwirakwiye amashusho mbarankuru ko Papa Francis yasabiye abaryamana bahuje ibitsina kwemerwa imbere y’amategeko no kugira umuryango [byaje kunyomozwa], iba inkuru yaciye igikuba henshi.

Ibyo bigaragaza ko ijambo Papa avuze rigarukwaho cyane, ndetse rikaba ryanahabwa agaciro na bamwe mu batuye Isi kurusha ibyavuzwe n’abakuru b’ibihugu benshi.

Kuba hari ibihugu byinshi [byiganjemo ibyo mu Burayi] byemeye gushyingira abahuje ibitsina imbere y’amategeko, ariko ntibitere urujijo cyangwa ngo bitume benshi bacika ururondogoro, Papa we yabikomozaho gusa ikaba inkuru ishyushye, byerekana ko afite ijambo ryuje imbaraga muri politiki y’Isi.

Nyamara icyo cyubahiro n’igitinyiro ntibyambaye izina rye [Papa] ahubwo byambaye Kiliziya Gatolika abereye umuvugizi.

-  Abayobozi b’ibihugu byinshi bifuza umubano mwiza na Kiliziya Gatolika

Ibihugu byinshi ku Isi biharanira umubano mwiza na Kiliziya Gatolika, haba mu myizerere, mu bikorwa remezo n’ubukungu na dipolomasi.

I Vatican ku cyicaro cyayo gikuru, hakorerwa ingendo buri mwaka n’abakuru b’ibihugu mu kurushaho kunoza imikoranire nayo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bituzuraga na Kiliziya mu myaka mike ishize, biturutse ku ruhare bamwe mu bari abayobozi bayo mu Rwanda bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Vatican mu 2017 rwamuhuje na Papa Francis, hakaba n’igikorwa cyo ‘gusabira imbabazi ibyaha byakozwe [muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994] n’abayoboke ba Kiliziya barimo n’abapadiri’ umubano w’impande zombi wongeye kuzahuka.

Ku wa 5 Ukuboza 2020, Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal, yashyikirije Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, impapuro zimwemerera kuba ambasaderi udasanzwe uhagarariye u Rwanda i Vatican.

Ubwo yari yitabiriye misa y’Umuganura ya Cardinal Kambanda Antoine, ku wa 6 Ukuboza 2020, Perezida Paul Kagame yongeye gushimira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku bw’umubano mwiza n’u Rwanda, ndetse anaboneraho kuyisaba kurenga amateka. Ibyo byashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Kiliziya kuri ubu uhagaze neza.

Nyuma y’umwaka umwe atorewe kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yakoreye uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga yerekeza i Vatican mu 2017.

Ni urugendo bivugwa ko yahagiriye nyuma yo kutumvikana na Papa Francis ku ngingo z’abimukira n’ihindagurika ry’ibihe zari ziteje ikibazo muri uwo mwaka.

Urubuga rwa Crux mu 2017 rwatangaje ko uretse Trump, amateka agaragaza ko inshuro abaperezida ba Amerika bamaze guhura n’abashumba ba Kiliziya ku Isi zisaga 29.

Mu mpera za Nzeri 2020, nabwo Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, yagiriye uruzinduko i Vatican.

Byatangajwe ko yifuzaga guhura na Papa Francis, nubwo urugendo rutamubereye ruhire kuko icyifuzo cye cyatewe utwatsi, ashinjwa kuba intumwa ya Trump mu mugambi wo gushaka kwifashisha Papa mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu yitegurwaga mu Ugushyingo 2020.

Ni mu gihe Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, we amaze guhura na Papa Francis ubugira gatatu [2013, 2015 na 2019] kuva yakwegurirwa inkoni y’Ubushumba mu 2013; aho byavuzwe ko ibiganiro byabo byibanze ku kugarura amahoro muri Syria, Ukraine n’ubufatanye hagati y’impande zombi mu bijyanye na siyansi, umuco, uburezi n’ubuzima.

Ku wa 6 Ugushyingo 2020, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yabaye uwa mbere w’iki gihugu usuye Vatican. Byatangajwe ko yagiyeyo ku butumire bwa Papa Francis [nyuma y’uko yari yasuye Kenya mu 2015], bakaganira ku ngingo zirimo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, uburezi, ubuzima, ndetse n’uburyo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, ubwo yamaraga gutorerwa manda ye ya kabiri, uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga na we yerekeje i Vatican muri Nzeri 2020.

Ijambo ry'Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francis, hari aho usanga rihabwa agaciro kurusha iry'abakuru b'ibihugu

-  Kiliziya Gatolika itanga uwuhe musanzu muri politiki mpuzamahanga?

Nk’idini ryayobotswe n’imbaga nyamwinshi mu mfuruka zose z’Isi, Kiliziya igira uruhare runini mu gushyigikira cyangwa kwamagana politiki n’ibitekerezo by’abayobozi b’ibihugu bitandukanye birimo n’ibyo muri Afurika; binyujijwe mu bayobozi bayihagarariye hirya no hino ku Isi.

Impuguke mu bya Politiki akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Ismael Buchanan, asobanura ko kuba Kiliziya Gatolika ari yo ifite abayoboke benshi hirya no hino ku Isi, biyiha ubudahangarwa bwo kwigaragaza mu ruhando rwa politiki y’Isi.

Ati “Iyo urebye amateka ya Kiliziya Gatolika, burya ni ikintu cyagize amateka akomeye. Yagize uruhare rukomeye cyane mu kubwiriza ubutumwa mu mpande zose.”

Dr. Buchanan avuga ko Umushumba wa Kiliziya ku Isi akunze kubonana n’abayobozi batandukanye, kubera umusanzu baba bayitezeho.

Yagize ati “Uruhare rwa Kiliziya rero ni ubuzima bw’abaturage, cyane cyane iyo tuvuga guhangana n’ibyerekeranye n’akarengane ndetse n’uburinganire, gufasha mu byerekeranye n’ubuzima n’ibindi bikorwa bitandukanye igenda ikora bifitiye umumaro abaturage.”

Iyi mpuguke ikomeza isobanura ko ibihugu byinshi bifite abayoboke ba Kiliziya Gatolika, bishaka umubano mwiza nayo mu buryo bwo kwiteganyiriza, ngo kuko kuba ifite abayoboke benshi mu gihugu runaka bishobora gutuma umwanzuro idashyigikiye utagerwaho neza.

Ati “Nubwo abaturage ari ab’igihugu ariko Kiliziya igira icyo nakwita kureberera abayoboke bayo. Urugero: Niba ivuze ngo abayoboke bayo ntibakore iki, bakireka mu buryo butandukanye.”

Nubwo bwose bitamenyerewe kuba idini runaka ryakwivanga muri politiki, Dr. Buchanan avuga ko amateka n’imiyoborere bya Kiliziya Gatolika ari byo biyiha uburenganzira n’ubushobozi bwo kugira ijambo mu bikorerwa abaturage [abayoboke bayo].

Ati “Rimwe na rimwe hari naho usanga iba ifite ubushobozi burenze n’ubw’ibihugu runaka iba iherereyemo. Ibyo rero byayiha ubwo bushobozi, byayiha no kuvugana neza na leta ziriho n’abayobozi, mu rwego rwo kugira ngo nayo ibe umufatanyabikorwa mu rwego rwa politiki.”

Mu bihugu bitandukanye Kiliziya Gatolika ibereye umufatanyabikorwa birimo n’u Rwanda, izwiho kugira uruhare cyane mu bikorwa biteza imbere iyobokamana, uburezi, ubuzima no kurwanya akarengane n’ubusumbane.

Yumvikanye kandi kenshi yamagana ibikorwa by’intambara n’ibyibasiye inyokumuntu mu bihugu bitandukanye birimo Syria, Sudani, Centrafrique, Ukraine, RDC n’ahandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .