Urugo ni urugendwa: Abashyitsi bakomeye basuye u Rwanda mu 2019

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Ukuboza 2019 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaragize ati “Urugo ni urugendwa”, asobanura ko urugo rwiza ari urwo buri wese yaba umuto, umukuru, ukomeye n’uworoheje yisangamo, akarugenda nta kwishisha bityo bigakomeza ipfundo ry’ubucuti hagati ye na ba nyirarwo.

Umwaka wa 2019, wabayemo ibyiza byinshi ku Rwanda ariko bigeze ku kugendererwa n’abashyitsi bakomeye biba akarusho. Uhereye ku baturanyi mu karere, abo muri Afurika nzima ndetse no hakurya y’amazi, basimburanye ubutitsa mu rwa Gasabo.

Abiganjemo abakuru b’ibihugu basuye u Rwanda, mu bikapu byabo ntihaburagamo amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu by’ubukungu, ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo n’izindi ngeri z’amajyambere, bagombaga gusinyana narwo.

Hari n’abandi bageze mu rw’imisozi igihumbi bitabiriye inama mpuzamahanga zitahasiba, bahagera bakarubenguka bakarutambagira kuva mu Mujyi wa Kigali kugera mu Majyaruguru iwabo w’ingagi zo mu misozi n’ahandi henshi nyaburanga.

Mu basuye u Rwanda kandi harimo n’abaharuhukiye bumva icyanga cy’ibyiza nyaburanga bitandukanye, ari nako barusigira amadevize.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yerekana ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2019 ku basura u Rwanda bijyanye n’ibiruhuko, habayeho inyongera ya 27%, abaturutse i Burayi biyongereyeho 18%, muri Amerika ya ruguru ni 16%, muri Aziya ni 20%. Abasuye ingagi biyongereyeho 7%.

Muri iyi nkuru turagaruka cyane ku bashyitsi bakomeye basuye u Rwanda barangajwe imbere n’abakuru b’ibihugu n’abandi.

- Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo

Kuwa 14 Mutarama, Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yabimburiye abandi bayobozi bakuru gusura u Rwanda mu 2019.

Yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, asura Ingoro ivuga ku mateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Uruzinduko rwe rweze imbuto kuko hasinywe amasezerano arimo ajyanye no gushyiraho Komisiyo imwe ihuriweho, ubufatanye mu by’ububanyi n’amahanga, ubukerarugendo n’iby’ingendo zo mu kirere.

Perezida Teodoro Obiang Nguema yagarutse ku iterambere yabonye mu Rwanda, avuga ko rikwiye gutera ishema Abanyafurika, rigatera isoni Abanyaburayi.

Ati "Ibibazo dukunze kubona muri Afurika bituruka ku batayifuriza iterambere. Tugomba kwihagararaho tugateza imbere ibihugu byacu, tugakora tukarwanya ubukene n’inzara."

Yagarutse ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi, avuga ko akwiriye kuba umusingi w’ubufatanye bugamije impinduka aho gutegereza inkunga z’abatifuriza ibyiza Afurika.

Uyu mushyitsi bwari ubwa gatatu ageze i Kigali nyuma yo mu 2014 na 2016.

Ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yasuye u Rwanda
Baganiriye n'itangazamakuru, Perezida Obiang ashima imiyoborere y'u Rwanda
Abakuru b'ibihugu banakurikiranye isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye hagati yabyo
Bwari ubwa gatatu Perezida Obiang asuye u Rwanda

-Perezida Uhuru Kenyatta

Kuwa 11 Werurwe, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi. Kenyatta yageze mu Rwanda mu gitondo ahagana saa mbili n’igice.

Akigera ku kibuga cy’indege, yakiriwe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera.

Perezida Kenyatta yahise yerekeza i Gabiro mu Karere ka Gatsibo ahaberaga Umwiherero wa 16 w’abayobozi, aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Uhuru Kenyatta yitabiriye umwiherero aryoherwa n’ibiganiro bitangirwamo, ahavana icyifuzo cyo kuwutangiza muri Kenya.

Uhuru Muigai Kenyatta w’imyaka 57 yagaragaje ko abaturage b’impande b’u Rwanda na Kenya, bakwiye kugenderanira nk’abari iwabo.

Ati “Dukwiye kubyuka mu gitondo tukaba turi i Nairobi, ku mugoroba tukagaruka i Kigali. Niko bikwiye kugenda kandi twese tukiyumva mu rugo mu mijyi yacu yombi.’’

Uru ruzinduko rwa Kenyatta rwakurikiwe n’urwa Keneth M.Lusaka Perezida wa Sena ya Kenya kuwa 23 Werurwe wakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye. Uyu yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi itanu.

Perezida Uhuru Kenyatta yasuye u Rwanda muri Werurwe, aha yari ageze i Gabiro ahaberaga umwiherero w'abayobozi bakuru b'igihugu
Perezida Kagame aramukanya na mugenzi we Kenyatta
Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro
Perezida Kagame na Kenyatta berekeza ahaberaga umwiherero
Perezida Kenyatta yanyuzwe n'umwiherero yiyemeza kuwutangiza muri Kenya

-Perezida Félix Antoine Tshisekedi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, muri Werurwe yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Rwanda kuva yaba Perezida.

Kuwa 24 Werurwe Perezida Tshisekedi wari witabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika, Africa CEO Forum, yakiriwe na Perezida Kagame.

Tshisekedi yagize uru ruzinduko mu gihe umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza, ndetse Sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yaherukaga kwemererwa gutangira ingendo ziva i Kigali zijya mu Mujyi wa Kinshasa.

Ni nyuma y’uko hari hashize icyumweru u Rwanda na RDC bisinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere.

Nyuma yaho Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri RDC muri Gicurasi, ahava u Rwanda, RDC na Angola bishyize umukono ku masezerano ashyiraho ihuriro ry’ibi bihugu bitatu rizafasha mu guhangana n’ibibazo birimo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Bidatinze ingabo za FARDC zacanye umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho zashegeshe bikomeye abarwanyi barimo ab’ihuriro ryiswe ‘P5’ rigizwe n’imitwe yishyize hamwe riyobwe na Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.

Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe mu gitondo cyo kuwa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.

Perezida Tshisekedi nawe yasuye u Rwanda ndetse agaruka mu Ukuboza
Abakuru b'ibihugu baganiriye ku ngingo zitandukanye zo kunoza umubano
Perezida Kagame na Tshisekedi ubwo baganiraga

-Kwibuka 25 byitabiriwe na benshi

Umuhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, witabiriwe n’abayobozi bakuru benshi, bifatanya n’abanyarwanda kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni zayizize.

Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye barimo; Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, Perezida wa Tchad, Idriss Déby na Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo.

Hari kandi Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Mousa Faki Mahamat na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Jean-Claude Juncker.

Icyo gihe Jean Claude Juncker yavuze ko u Rwanda ari igihamya cy’uko igihugu cyabayemo ubugome nka jenoside gishobora kongera kubyukana imbaraga n’umurava mu bumwe bw’abaturage bacyo.

Ati “Ubushobzi bwo kongera kwiyubaka kw’igihugu cyanyu n’abaturage bacyo byankoze ku mutima kandi niteze ko bizakomeza."

Moussa Faki Mahamat uyobora komisiyo ya AU ubwo yari yitabiriye Kwibuka 25
Uwari Minisitiri w'Intebe w'u Bubiligi Charles Michel yitabiriye gutangiza icyumweru cyo kwibuka 25
Minisitiri w'Intebe wa Ethiopie Dr Ahmed Abiy yagejeje ijambo ku bitabiriye itangizwa ryo kwibuka 25
Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh yavuze ko mu myaka 25 u Rwanda rwiyubatse bitangaje
Perezida wa Tchad, Idris Deby Itno ubwo yageraga ku kibuga cy'indege yitabiriye Kwibuka 25

-Emir wa Qatar

Tariki 21 Mata 2019, ni umunsi utazibagirana ubwo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yasesekaraga i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu akakirwa na Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Ni uruzinduko rwaje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye muri Qatar mu mpera za 2018.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani mu Rwanda yahagiriye ibihe byiza cyane. Ku mugoroba w’umunsi wa mbere w’uruzinduko rwe yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu mu isangira ryabereye muri Kigali Convention Centre.

Abayobozi bombi bakurikiranye kandi umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ari mu ngeri enye arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame, basuye Pariki y’Akagera irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi ari zo; Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe.

Mu gusoza uruzinduko rwe, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yaherekejwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, Uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Nyamvumba Patrick n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Dan Munyuza.

Muri uku kwezi uyu muyobozi yagarutse mu rw’imisozi igihumbi mu muhango wo gutanga ibihembo byo kurwanya ruswa byamwitiriwe ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’.

Ibi bihembo bihabwa abantu babaye indashyikirwa ku Isi mu kurwanya ruswa no kwimakaza ugukorera mu mucyo.

Ubwo Emir wa Qatar yari ageze i Kigali mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda muri Mata uyu mwaka
Yakiriwe mu cyubahiro akwiye
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani na Perezida Kagame
Perezida Kagame yereka Emir wa Qatar ishusho ya Kigali nijoro
Abayobozi bombi bagiriye uruzinduko muri Pariki y'Akagera
Bitegereza inzovu
Baganira ku miterere ya Pariki y'Akagera ifite inyamaswa eshanu zikaze ku Isi

-Kwibohora 25 byitabiriwe bidasanzwe

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye, byabereye kuri Stade Amahoro ku rwego rw’igihugu, byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandatu hamwe n’aba za Guverinoma.

Abo ni Perezida Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Mokgweetsi Eric Masisi wa Botswana.

Mu bandi bashyitsi bitabiriye harimo Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo n’abandi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’ingabo zabohoye igihugu, agaragaza ko u Rwanda ruri mu maboko meza ku buryo ubu nta cyaruhungabanya.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye Kwibohora ariko hari ikindi kibari ku mutima, aho bukeye bwaho nka Perezida Julius Maada Bio, wa Sierra Leone, na mugenzi we Kagame, bakurikiye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’ibihugu byombi arimo ayo gukuriranaho viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iz’abayobozi.

Perezida Maada Bio yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyageze kuri byinshi, bityo igihugu cye gishaka kuganira n’u Rwanda bagasangira ubunararibonye mu miyoborere n’imikorere myiza.

Ati “Turi hano ngo twige uko mwabashije gukora ibi bintu byose. Hari byinshi byakozwe hano mu rwego rw’ubuzima, imiyoborere, gukoresha ikoranabuhanga, uko mwabashije kugira Kigali umwe mu mijyi isukuye ku Isi, ibyo ni ibintu twakwigiraho”.

Perezida Hage Geingob wa Namibia agera muri Stade Amahoro
Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone asuhuzanya n'uwari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr Sezibera Richard
Perezida Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo yitabiriye kwibohora 25
Minisitiri Sezibera na Minisitiri Hakuziyaremye bakira Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe ubwo yari ageze muri Stade Amahoro
Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique ahabwa ikaze

-Dr Ted Wilson uyobora itorero ry’Abadiventisiti ku Isi

Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda rwagize umugisha wo gusurwa n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti ku Isi, Dr Ted Wilson.

Uyu muyobozi yitabiriye Isabukuru y’imyaka 100 ishize Abadiventisiti batangiye ivugabutumwa mu mu Rwanda. Afatanyije na Perezida Kagame, bafunguye ku mugaragaro Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya AUCA (Adventist School of Medicine of East-Central Africa-ASOME).

Iri shuri riherereye i Masoro mu Karere Gasabo. Perezida Kagame yashimye umusanzu w’iri torero mu bikorwa byubaka igihugu.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti ku Isi, Dr Ted Wilson, yavuze ko ari iby’agaciro kugera ku ntego ikomeye yo kubaka ishuri ritanga ubumenyi ku buvuzi.

Yagize ati “Twizera neza ko Imana izakorera muri iyi nyubako yubatswe binyuze mu bushake bw’Imana n’ubufasha bwa Perezidansi. Tuzi neza icyo Imana igiye gukorera imbere mu nyubako, kizahindura ubuzima bw’abantu.’’

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti ku Isi, Dr Ted Wilson mu bashyitsi bakomeye basuye u Rwanda
Perezida Kagame yafatanyije n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti ku Isi, Dr Ted Wilson bafungura Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya AUCA
Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya AUCA

-Herman van Rompuy

Herman Van Rompuy, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi akaba yaranabaye Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Council), yasuye u Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 6 Nzeri 2019.

Mu ruzinduko rwe yasuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ikigo cy’ishuri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana. Yatanze ikiganiro cyibanze ku mibanire y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’umugabane w’Afurika.

Rompuy yabaye Minisitiri w’Intebe wa 49 w’u Bubiligi guhera mu 2008 kugeza 2009 asimbuye Yves Leterme.

Tariki 1 Ukuboza 2009 yatorewe kuba Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, umwanya yavuyeho mu 2014.

Uyu mwaka yagizwe umuyobozi w’inama y’ubutegetsi wa Kaminuza izwi nka College of Europe iherereye mu Bubiligi.

Herman Van Rompuy, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yakirwa na Perezida Kagame
Ubwo Herman Van Rompuy, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasuraga ishuri i Rwamagana

- Ne-yo, Tony Adams, Van Gaal mu Kwita Izina

Umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze kuwa 6 Nzeri 2019, witabiriye n’abashyitsi benshi cyane biganjemo abaturutse hanze y’igihugu.

Mu byamamare byawitabiriye harimo Umwongereza Naomi Campbell; Umunyamerika w’icyamamare mu muziki wa RnB, Ne-Yo; Umunyabigwi muri ruhago Tony Adams wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza, Louis Van Gaal n’abandi.

Uyu muhango wabaga ku nshuro ya 15 witabiriwe n’ibyamamare byise amazina aganisha ku mbaraga za Leta y’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko ingagi zo mu misozi irimo na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Abise amazina abana b'ingagi muri Nzeri 2019
Umuhanzi Ne-Yo wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ubwo yitaga izina
Tony Adams wakiniye Arsenal akanayibera kapiteni yita izina
Umuholandi Luis Van Gaal wanatoje Manchester United yita izina umwana w'ingagi
Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopie yita izina

-David Luiz

David Luiz w’imyaka 32 yaje mu Rwanda ku wa 10 Ukwakira 2019. Urugendo rw’uyu myugariro wa Arsenal rwabaye urw’amateka kuri we ndetse no ku Rwanda muri rusange.

Uyu mukinnyi yakiriwe na Perezida Paul Kagame asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ingagi mu Birunga ndetse na Singita Kwitonda Lodge mu Karere ka Musanze.

Yakurikiranye kandi umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje APR FC na Etincelles FC ku wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

David Luiz ni umukinnyi wa Arsenal nyuma yo kuyigeramo muri Kanama uyu mwaka aguzwe miliyoni 8 z’ama-euro avuye muri Chelsea ku munsi wa nyuma w’isoko ryo kugura abakinnyi mu Bwongereza.

Yaje mu Rwanda nka kimwe mu bikorwa bijyanye n’amasezerano rwagiranye na Arsenal yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze mu gushyira ikirango cya ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda yayo.

Myugariro wa Arsenal David Luiz yasuye u Rwanda ari kumwe na nyina n'umukunzi we
Basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Yateye igiti i Musanze
David Luiz wizihiwe n'u Rwanda yanasuye ingagi
David Luiz yarebye umukino wa shampiyona y'u Rwanda
Uyu mwana yahawe umwambaro wa Arsenal agira n'amahirwe yo kwifotozanya na David Luiz

-Didier Drogba

Umunya-Côte d’Ivoire Didier Yves Drogba Tébily yageze i Kigali yitabiriye inama YouthConnekt, yabereye i Kigali mu Ukwakira uyu mwaka.

Drogba yitabiriye iyi nama yahurije hamwe urubyiruko rusaga ibihumbi 10, mu nshingano arimo nka ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, mu bikorwa bitandukanye.

Ubwo yageraga mu Rwanda, Drogba yakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore, mu Rwanda (UN Women-Rwanda), Fatou Lo, mbere y’uko yitabira YouthConnekt.

Mu kiganiro yatanze, yacyeje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarusize iheruheru.

Drogba yagarutse mu Rwanda aho yahaherukaga mu 2009, ubwo we na Samuel Eto’o, umunya Cameroun wigeze gukinira ikipe ya FC Barcelona, bakusanyaga imisanzu yo gutera inkunga gahunda ya ‘One Dollar Campaign’ yo gushakira icumbi abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batagira aho baba.

Yatangariye imbaraga zakoreshejwe mu kongera kubaka igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko abantu bongeye kwicarana bakaganira bagahuza imbaraga zubaka igihugu, yemeza ko ari aha mbere Afurika byabaye.

Ati “Muri urugero, mu bunararibonye bwanjye buke, ubwo muri Côte d’Ivoire hari intambara ya gisivili, nabifashishaga nk’urugero”.

Didier Drogba we akaba yaratanze ikiganiro muri iyi nama ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019, anifatanya n’abatuye Umujyi wa Kigali n’abitabiriye iyi nama muri Kigali Night Run.

Usibye ibiganiro batanze Drogba na Patoranking banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Didier Drogba yasuye u Rwanda ubwo yitabiraga inama ya YouthConnekt 2019
Drogba yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi
Drogba yanagiranye ibiganiro na Perezida Kagame
Madamu Jeannette Kagame nawe yitabiriye ibyo biganiro
Drogba yasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali

-Maria Sharapova

Uwigeze kuba nimero ya mbere ku Isi muri Tennis mu bagore, Umurusiyakazi Maria Yuryevna Sharapova w’imyaka 32, nawe yasuye u Rwanda ahamara iminsi ibiri ari mu biruhuko.

Sharapova yishimiye cyane u Rwanda bigeze ku ruzinduko yagiriye mu Kinigi muri Pariki y’Ibirunga biba akarusho. Mu minsi ye ibiri ya mbere y’uruzinduko rwe yasuye imiryango itandukanye y’ingagi zo mu Birunga.

Mu gihe yamaze mu gihugu, yanahuye na Perezida Kagame n’umuryango we, agaragaza ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa twitter yagize ati “Byari iby’agaciro guhura nawe, Perezida Kagame no kumarana umwanya n’umuryango wawe. Rwanda uri umwihariko.”

Maria Sharapova wamamaye cyane muri Tennis yasuye ingagi mu birunga
Ni ibihe bidasanzwe mu buzima bwe
Maria Sharapova yanahuye na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .