00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa BAG Innovation; Igisubizo ku bushomeri bwugarije urubyiruko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 31 May 2022 saa 08:53
Yasuwe :

Umunyarwanda yaravuze ngo ujya gutera uburezi arabwibanza! Niyo mpamvu kuba kimwe mu bibazo byugarije urubyiruko ari ubushomeri, ari ingenzi ko kuganira kuri iki kibazo ndetse urubyiruko rukagira uruhare mu kugikemura.

Ntwali Yussouf ni umusore ukiri muto wabonye ikibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko muri ibi bihe, bimutera ishyaka ryo kugishakira ibisubizo.

Nyuma yo kwibaza ku mvano y’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, yakoze ubushakashatsi, aganira n’abakoresha bamweretse ko nubwo hari ubushomeri bwinshi, n’imirimo ihari ndetse yabuze abakozi bashoboye.

Ati “Twaganiriye n’ibigo bitandukanye tubabaza imbogamizi bahura nazo mu mikorere yabo ya buri munsi, dusanga ikibazo abakoresha benshi bahuriyeho ari ukubona abanyeshuri bavuye muri Kaminuza bashoboye akazi. Ba bandi bitazasaba amezi umunani kugira ngo batangire gukora neza.”

Ibyo nibyo byatumye BAG Innovation itekereza guhuriza hamwe icyifuzo cy’abakoresha n’ibyo abanyeshuri bagaragaza birimo kubura uburambe mu kazi.

Dukome urusyo dukoma n’ingasire

Nibyo koko ni gake uzasanga umwanya runaka ukeneye umukozi ariko ntubasabe uburambe muri ako kazi, ahanini biterwa no kuba umukoresha ataba yifuza umuntu uzaza ameze nk’uje kwigira mu kazi ahubwo aba akeneye utangira gutanga umusaruro.

Iki ni ikibazo kubera ko abanyeshuri benshi barangiza ntibabone akazi bakigowe no kubona imyaka y’uburambe mu kazi kandi nyine ntaho bakoze.

Ibi bibazo n’ibindi bigendanye n’ubushobozi bwabo mu mikorere nyuma yo kubona akazi nibyo Ntwali Yussouf, binyuze muri BAG Innovation, ashaka gukemura.

Uyu munsi BAG Innovation ikorana n’ibigo bisaga 200 birimo banki, ibigo by’ubucuruzi, ikoranabuhanga n’imishinga mito n’iciriritse ikorera mu Rwanda, aho ifasha mu guhuza abakozi n’abakoresha.

Iyo bamaze guhabwa inshingano za buri mukozi ukenewe, babishyira mu buryo bw’ibazwa ku rubuga rwa Internet rwa BAG, ku buryo abanyeshuri bashobora gukora imyitozo irebana n’ibyo umukozi akora buri munsi akisuzuma.

Umunyeshuri ahabwa amanota bigendanye n’imyitozo yakoze hagasuzumwa ubushobozi bwe ku isoko ry’umurimo, kuko ahabwa imikoro y’ibikenewe mu kazi.

Iyo bigaragaye ko afite ubushobozi, hari ahantu runaka ashyirwa ku buryo ikigo gifitanye amasezerano na BAG Innovation cyakenera abakozi bakabahuza, bashingiye ku buryo bitwaye mu mabazwa bagiye bahabwa.
Ntwali avuga ko bituma ikigo cyizera umukozi gihawe kuko biba bishingiye ku bushobozi yagaragaje, nta yandi mahugurwa yo gutozwa umwuga akenewe.

Uwo bigaragaye ko ataragira ubushobozi, abanza guhugurwa na BAG Innovation kandi amahugurwa ahabwa ashingiye ku murimo n’ibigezweho ku isoko.

Kuri ubu abanyeshuri barenga 700 bamaze gufashwa kubona akazi binyuze muri BAG Innovation.

Ntwali avuga ko uku guhugura abanyeshuri bibafasha kuko umunyeshuri ukorana na BAG ahabwa ubumenyi bushobora gutandukana n’ubwo yiga mu ishuri, ahubwo bujyanye n’ibiri ku isoko ry’umurimo.

Ati “Ibyo ahanini usanga biterwa n’uko hari ibyo azarangiza biri gukoreshwa ariko atarabyize mu ishuri. Umurimo ugenda utera imbere ku buryo ushobora gusanga umwana yarize byinshi ariko azajya kurangiza ibyo yize ku isoko ry’umurimo byarahindutse. Bizabafasha kubaka ubushobozi kandi bagire na bwa burambe kuko bazaba barakoranye n’ibigo bitandukanye.”

Mu kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri mu Rwanda, kuri ubu BAG yatangiye ubufatanye n’abashoramari, imiryango n’ibigo bikomeye ndetse na kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda by’umwihariko Kaminuza y’u Rwanda.

Indoto ni kurenga imbibi

Mu marushanwa yari agamije gufasha urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga itanga icyizere, Hanga PitchFest 2021, Ntwali Yussouf, yabaye uwa kane ahembwa asaga miliyoni 12 Frw kandi avuga ko byamubereye imbarutso yo kumenyekanisha ibikorwa bye.

Ntwali yifuza ko nibura iki gisubizo azanye ku rubyiruko rw’u Rwanda cyagezwa no ku ruhando mpuzamahanga kugira ngo ibigo bitandukanye bibonere igisubizo kirambye ku kibazo cy’abakozi bashoboye kandi batanga umusaruro, by’umwihariko muri Afurika.

Ati “Twifuza ko mu myaka itanu iri imbere BAG Innovation izaba ikorana nibura n’abantu miliyoni imwe mu bihugu bya Afurika bigiye bitandukanye, aho tugenda tubafasha kumenya ibisabwa kugira ngo ubone akazi. Ni gute twagufasha ngo ushobore kugakora kandi n’umukoresha wawe akabyishimira kuko abona ko ugashoboye.”

Biteganyijwe ko nyuma y’amezi atandatu, bazaba bamaze gufungura uburyo bwo gufasha urubyiruko nibura mu gihugu kimwe mu bigize Afurika y’Iburasirazuba. Nka Uganda, Ethiopia na Tanzania bo bamaze kugaragaza inyoto yo gukorana na BAG Innovation.

Icyizere cyo kugeza iki gisubizo ku bihugu bitandukanye bya Afurika gishingiye ku kuba kuri ubu BAG Innovation iterwa inkunga n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ndetse, Ikigo gishinzwe gufasha ibihugu bivuga Igifaransa ‘La Francophonie’ ndetse na MasterCard Foundation, ndetse bakaba bashyigikiwe na Leta y’u Rwanda.

Uyu musore yazanye ibisubizo ku bibazo by'ubushomeri binyuze mu kigo yashinze cya BAG Innovation
Ntwali Yussouf ni umusore wifuza kugeza ikigo cye ku rwego mpuzamahanga
Ntwali yagukanye umwanya wa kane mu irushanwa rya Hanga Pitchfest riheruka kuba mu Rwanda
BAG Innovation imaze gufasha urubyiruko rurenga 700 kubona akazi

Amafoto: Nezerwa Salomo na Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .