00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rw’ibiringiti rwafashwe n’inkongi ibitambaro birenga ibihumbi 180 birakongoka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 October 2024 saa 02:09
Yasuwe :

Ububiko bw’Uruganda Sunbelt Textiles Rwanda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cy’Akarere ka Bugesera bwaraye bufashwe n’inkongi y’umuriro.

Ni inkongi yabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Ukwakira 2024, isiga hahiye ibitambaro birenga ibihumbi 180 bikoreshwa mu kudoda ibiryamirwa birimo amashuka n’ibiringiti.

Polisi yazimije umuriro bituma umuriro utagera mu gice kinini cy’uruganda nk’uko umwe mu bakoze bo muri urwo ruganda yabitangarije IGIHE.

Ati “Inkongi yabaye nimugoroba ariko Polisi yadufashije kuzimya umuriro utarafata igice kinini.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye itangazamakuru ko ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze, ritangira kuzimya gusa haza kwangirika kontineri ebyiri z’ibiringiti.

Yavuze ko hakomeje iperereza ngo hamenyekana icyateye iyo nkongi.

Umuriro wari mwinshi cyane
Ni inkongi yabaye mu ijoro
Polisi yatabaye hatarafatwa igice kinini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .