Urubyiruko rwashyiriweho uburyo bushya bwo kwitangira u Rwanda ku Rugerero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2020 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwitangira u Rwanda, Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yateguye Urugerero rw’Indahangarwa (Urubyiruko rufite hagati 18-35), rugamije gushyira ubumenyi n’imbaraga mu bikorwa birimo kurwanya no guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Biteganyijwe ko urwo rugerero ruzatangira muri Nzeri 2020.

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yahuye n’abafatanyabikorwa bayo mu rugerero ibasobanurira aho imyiteguro y’urugerero rw’Indahangarwa igeze ndetse hareberwa hamwe uruhare rwa buri rwego mu micungire myiza y’Urugerero.

Lt Col Désiré Migambi Mungamba, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yavuze ko urugerero rw’Indahangarwa ari ubundi buryo bwagutse bufasha Ingamba y’Indahangarwa nk’imwe mu ngamba z’Intore zigizwe n’urubyiruko rufite imyaka hagati ya 18 na 35 kwitangira Igihugu ku rugerero.

Yavuze ababyifuza bakwiriye gutangira kwiyandikisha mu tugari batuyemo.

Lt Col Migambi Mungamba yavuze ko Komisiyo y’Itorero yari isanzwe itegura urugerero rw’Inkomezabigwi rwakorwaga n’abana barangije amashuri yisumbuye ariko yatekereje kwagura igitekerezo ishingiye ku bisanzwe biteganyijwe mu igenamigambi ry’Igihugu, NST1.

Ati “Ubu turashaka gutera indi ntambwe duhuze abarangije kaminuza n’amashuri makuru (Intagamburuzwa) n’Inkomezabigwi, abo bose bagakora ingamba duteganya kuzajyana ku rugerero”.

Lt Col Désiré Migambi Mungamba yasobanuye ko impamvu yo kubahuriza hamwe ari ukugira ngo bagire uruhare mu kurwanya COVID-19.

Ati “Ibi bihe turimo ni ibihe bidasanzwe, turasaba urubyiruko aho ruri hose kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Twumva ari yo ntambwe twashakaga gutera kugira ngo uru rugerero rufashe muri gahunda za Leta, bakore ubukangurambaga bunyuranye hirya no hino muri gahunda z’uburezi, gahunda z’ubuhinzi, mu ikoranabuhanga, guhamya isibo y’intore no gukomeza gufasha itorero ry’umudugudu gukora neza”.

Umukozi ushinzwe ibijyanye no kwemerera amashuri gukora mu kigo k’igihugu cyo guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda (Rwanda polytechnic), Habiyambere Ildephonse, yashimye urugero rw’Indahangarwa avuga ko hari byinshi ruzafasha.

Yavuze ko hari abanyeshuri bazava iwabo bajya ku ishuri, ariko kugira ngo nibagera ko ishuri badakomeza kwandura, bazabifashwamo n’intore zo ku rugerero.

Ati “Twari dukeneye kubona izindi mbaraga zidufasha cyane cyane ko igihe mwarimu ari mu ishuri arimo kwigisha atamenya uko hanze bimeze mu gihe abana bagiye gukina. Dukeneye rero abantu badufasha, tukumva ko uru rugerero rw’Indahangarwa rugiye kutubera igisubizo. Intore zizadufasha kumenya niba kandagira ukarabe zihari cyangwa zujuje ibisabwa, niba amazi ahari, kubahiriza intera ya metero imwe niba byubahirizwa, kwambara agapfukamunwa birubahirizwa uko bikwiriye, kumenya niba abana bapimwe umuriro”.

Ndacyayisenga Dynamo, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yishimira ko Minisiteri y’Ubuzima idakora yonyine kuko ikorana n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo ibashe guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.

Ati “Intore zizadufasha mu rwego rw’ubuzima mu gukomeza kurwanya igwingira ry’abana, kwigisha kuringaniza imbyaro, guhangana n’indwara zitandura, guhangana n’ikibazo cy’urubyiruko runywa ibiyobyabwenge, ibyo byose tuzabifashwamo n’intore kandi twabyishimiye.”

Ku rugerero kandi Intore zitozwa kumenya no gusobanukirwa imigambi y’Igihugu n’uburyo bwo kuyigeraho nko kwigirira icyizere cyo kwikemurira ibibazo no kwihesha agaciro, kuba Intore zibereye Igihugu zigaragara mu byiciro byose kandi zikaba umusemburo w’impinduka nziza, kugira umuco w’ubwitange mu gukorera Igihugu, kugira ishyaka n’ishema byo guhiga, kwivuga ibigwi no kuba indashyikirwa.

Urugerero rw’Indahangarwa ruzibanda ku bikorwa bitandukanye birimo gufatanya n’inzego z’ubuhinzi mu guteza imbere ubuhinzi bw’Umwuga mu tugari, gufatanya n’inzego z’uburezi kwigisha indimi bigamije kuzamura ireme rw’uburezi; gufatanya n’inzego z’ibanze mu bukangurambaga bugamije imibereho myiza, gukusanya imibare y’ingenzi ikenewe mu igenamigambi rigamije Iterambere ry’igihugu no gufasha mu gutoza Itorero ry’Umudugudu n’Itorero mu mashuri.

Intore z'intagamburuzwa zo mu mashuri makuru ni zimwe mu zizitabwaho mu rugerero rushya
Inkomezabigwi zizakomeza gufashwa kwitangira igihugu binyuze mu rugerero
Inzego zitandukanye zemeje ko urugerero ruzasubukurwa hitabwa ku gufasha mu gukemura ibibazo byugarije igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .