Yabigarutseho ubwo yasozaga Itorero ry’Inkomezabigwi 12 ribanziriza urugerero, urwo rubyiruko ruzakorera mu mirenge rubarizwamo. Ni igitaramo cyabereye mu Karere ka Kicukiro ku mugoroba wo ku wa 29 Ukuboza 2024.
Uwacu Julienne yagaragarije urwo rubyiruko ko ari amaboko u Rwanda rufite kandi ko rugomba kugira umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu.
Yarusabye guharanira kugira uruhare rutanga mu rugamba rw’iterambere by’umwihariko mu ishyirwa mu bikorwa rya NST2 n’icyerekezo cya 2050 u Rwanda ruharanira kujyamo.
Ati “Urugamba twebwe tugomba kurwana uyu munsi ni urwo kubaka igihugu giteye imbere kandi gitekanye. Urwo rugamba kurujyaho birasaba ubumenyi, ubushake, imbaraga no guhozaho.”
Yaboneyeho gusaba urubyiruko kwima amatwi abashaka kuruyobya bagoreka amateka igihugu cyanyuzemo, arusaba guhangana nabo no kubanyomoza.
Ati “Hari abantu bashaka kubayobwa bakoresheje imbuga nkoranyambaga, bagashyiraho ibintu bisa no kugoreka amateka, abandi bakayagoreka, bakagenda babakurura bakabajyana, mukazisanga mwaguye mu mwobo. Muzababwire muti twarasobanukiwe ariko ntimunagarukire aho ngaho namwe mujyeho muhangane n’abo bazi amateka biyarengaho nkana.”
Meya w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yasabye uru rubyiruko gushyira imbere imyitwarire myiza ndetse no kwimakaza indangagaciro zikwiriye Abanyarwanda.
Urubyiruko rwagaragaje ko rushyize imbere ishema ry’Igihugu, kandi ko rutazacibwa intege n’abashaka kugoreka amateka bakoresheje imbuga nkoranyambaga ahubwo biteguye guhangana nabo nk’uko Twizerimana Eric yabigarutseho.
Ati “Twebwe turi urubyiruko, dukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanya ari nazo banyuzaho ayo makuru mabi agoramye asubiza igihugu cyacu inyuma. Icyo tuzakora rero, tuzahangana nabo. Batangaza ibibi, dutangaza ibyiza byo kubanyomoza kugira ngo turusheho kurwanira ishema igihugu cyacu.”
Mugenzi we Ntamvutsa Stessy, yavuze ko mu byo baharanira kugeraho, bazimakaza ubumwe n’umurava kugira ngo babashe gusenyera umugozi umwe mu rugamba rwo guteza imbere igihugu.
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!