Babisabwe kuri uyu wa Gatatu ubwo hasozwaga inama y’iminsi itatu izwi nka YouLead Summit 2020, ihuriza hamwe urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rukiga ku ruhare rwarwo mu bibazo bitandukanye byaba ibya politiki, amahoro n’ubucuruzi.
Iyi nama yabereye Arusha muri Tanzania ku cyicaro cya EAC, ariko hashyirwaho ahantu muri buri gihugu, urubyiruko rwahuriye rugakurikirana iyo nama ari nako rutanga ibitekerezo hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Frederick Kamusiime yavuze ko ubu igikenewe ku rubyiruko rw’u Rwanda, ari ukwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga ruhanga udushya.
Yagize ati “Ikintu mukwiriye gushyiramo imbaraga ni ugusuzuma neza amasoko yanyu. Intambara z’amasasu zarabaye, ikigaragara izo ntambara ntabwo zizagaruka ariko intambara ikomeye ni ukubohora isoko ryacu, imodoka ziri hano ku muhanda akaba ari izacu, udukoresho tw’ikoranabuhanga tukaba ri utwacu.”
“Intambara muzarwana itandukanye n’iyo abakurambere barwanye. Biri mu bushobizi bwanyu kugira ibitekerezo bishya no guharanira ko muhora imbere.”
Kamusiime yavuze ko ibyo bigomba kujyana no kwagura isoko ry’ibyo urubyiruko rukora, bakayoboka isoko ry’ikoranabuhanga ari naho isi iri kugana.
Ati “Ikibazo gihari ni uko n’abandi barabibona kandi barashaka kubikora. Biradusaba kubarusha tukajya imbere, nitutabajya imbere ntabwo tuzabasha kubibyaza inyungu.”
Uwamariya Josephine, Umuyobozi w’Umuryango ActionAid mu Rwanda ari nawo ukuriye imiryango yateguye YouLead Summit mu Rwanda, yavuze ko gushyigikira urubyiruko ari ugushyigikira ejo hazaza.
Ati “Umukoro duha urubyiruko ni uko aribo bayobozi b’uyu munsi kandi n’ejo. Ntabwo ari mu buyobozi bw’u Rwanda gusa, no mu buyobozi bwa EAC, Afurika no ku isi hose. Kugira ngo intego z’iterambere rirambye zishobore kugerwaho, urubyiruko rugomba kugira uruhare, nirwo rugomba kuba moteri yo kugera ku iterambere rirambye.”
Icyakora Uwamariya yavuze ko urubyiruko rutazabasha guhangana ku isoko, mu gihe rudashyize ingufu mu guhora ruvugurura ibyo rukora kugira ngo bihore ku isonga.
Ati “Bagomba kujya bahora bavugurura udushya twabo kuko batabikoze byazagera igihe bakava ku isoko, abandi bakabasiga. Turabashishikariza gukomereza aho ariko bakomeze ntibavuge ko bagezeyo. Bagomba guhora bivugurura, bavugurura imikoranire n’imikorere ndetse n’ibyo bacuruza.”
Muri iyi nama ya YouLead Summit, hateguwe n’amarushanwa y’imishinga y’urubyiruko igamije guhanga udushya.
Mu Rwanda hahembwe imishinga itatu irimo uwa Semafara Joseph wabaye uwa mbere. Umushinga we yawise ‘SomaBox’ wifashisha agakoresho k’ikoranabuhanga gakwirakwiza amasomo, ibitabo n’izindi mfashanyigisho zikoreshwa mu mashuri nta internet ikoreshejwe.
Amasomo, ibitabo n’inyigisho biri muri ako gakoresho, kubigeraho bisaba gukoresha mudasobwa cyangwa telefoni, ariko nta internet bisaba, kandi agakoresho kamwe gashobora gukoreshwa na telefone cyangwa mudasobwa ijana icyarimwe.
Semafara yavuze ko yagakoze bitewe n’imbogamizi zabayeho mu kwiga ubwo coronavirus yadukaga, bigatuma abanyeshuri babura ibyo kwiga mu gihe cyose bari mu rugo.
Ati “Ukoresheje aka gakoresho ubasha kuba ufite ishuri mu rugo iwawe cyangwa kugira inzu y’ibitabo mu ikoranabuhanga, nta internet ukeneye. Harimo ikoranabuhanga ribasha gutanga wireless ariko nta internet ibigizemo uruhare. Ibitabo n’amasomo birimo ntabwo mbihimba, nkoresha ibisanzwe byifashishwa mu burezi.”
Semafara yavuze ko nta kibazo cy’isoko afite, ahubwo imbogamiziri ari uburyo azabasha kurihaza kuko utwo dukoresho yifashisha ngo dukwirakwize amasomo atuvana mu mahanga, we icyo akora ni ugushyiramo ikoranabuhanga rye.
Inama ya YouLead ni ngarukamwaka, igamije guteza imbere urubyiruko rwo muri EAC haba mu ishoramari n’ubucuruzi, ubuyobozi no gusakaza amahoro.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!