Urubyiruko rwa Afurika rugiye guhurira mu biganiro bigaruka ku mutekano wifurizwa uwo mugabane

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Gashyantare 2021 saa 03:01
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Urubyiruko mu Muryango uharanira Ubwigenge, Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda), yatangaje ko binyuze mu ihuriro ryihariye ryashyiriweho urubyiruko, rugiye kwibutswa kumva ko ari rwo ruhanzwe amaso mu kugira ngo Afurika igere ku mahoro n’umutekano biyibereye.

Iri huriro huriro ryiswe Africa Expects Youth Series, ryatangirijwe mu Rwanda mu Ukuboza 2020, aho urubyiruko rutandukanye rwasangizanya ubunararibonye n’amasomo ku cyakorwa ngo Afurika itere imbere mu bufatanye.

Ni igitekerezo cyazanywe na Panafrican Movement Rwanda binyuze muri komisiyo y’urubyiruko hagamijwe gucengeza amatwara yo kumva ko ibibazo n’ibisubizo bya Afurika biri mu maboko y’urubyiruko.

Ibiganiro bihuriza hamwe urubyiruko rwibumbiye muri iri huriro bigiye kongera kuba ku nshuro ya gatatu, haganirwa ku mahoro n’umutekano bikenewe mu kugeza kuri Afurika rwifuza.

Komiseri w’Urubyiruko muri Panafrican Movement Rwanda, ari nayo yatangije iryo huriro, Shyaka Michael Nyarwaya, yabwiye IGIHE, ko iri huriro ryitezweho kwibutsa urubyiruko ko arirwo rufite uruhare rukomeye mu kubaka amahoro n’umutekano bibereye Afurika.

Yifashishije urugero rw’abari bagize FPR Inkotanyi mu myaka ya 1990, yavuze ko bafashe icyemezo nyacyo cyo guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda bose, kurwanya akarengane n’ibindi bibazo by’ubuhunzi kugira ngo igihugu kigire amahoro n’umutekano urambye.

Ati “Natwe twafashe icyemezo cyo kumva ko ibisubizo ku bibazo bya Afurika bigomba kutuvamo nk’urubyiruko. Buri muntu amenye ati njyewe nk’urubyiruko ni iki Afurika inyitezeho? Iyo umaze kubimenya ugomba kumenya ko hari ikiguzi bizagusaba.”

Yakomeje agira ati “Uruhare rwacu ni ukugira ngo turebe ko tubungabunga ibyagezweho ariko turebe uko twubaka Afurika twifuza. Ikindi duhindure imyumvire twumve ko tugomba kubikora nta wundi muntu dutezeho ubufasha, tukamenya ngo ni ikihe kiguzi bizadusaba, tugahora twiteguye kugitanga.”

Ibiganiro bya Africa Expects Youth Series bigiye kuba ku nshuro ya gatatu biteganyijwe ku wa 27 Gashyantare 2021, mu nama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga igahuriza hamwe abiganjemo urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Bamwe mu bazagaragaraga muri ibyo biganiro harimo Shyaka Nyarwaya, Iris Nzolantima wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, John Ikubaje umukozi mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Frank Ntakirutimana wo muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Christopher Kayoshe wo muri AU, Mahamat Issakha Isogar wo muri Tchad, Dr Aggée Shyaka Mugabe umushakashatsi mu kigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe ibyo gukemura amakimbirane n’ibindi.

Nk’uko byagiye bigenda mu biganiro byabanje, abitabira baba baturutse mu nzego zose haba uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubuhinzi, ubuvuzi n’ibindi bahuza ubumenyi, buri umwe mu rwego arimo agakora aharanira intego rusange y’uko Afurika yigira kandi ikunga ubumwe.

Bamwe mu bazatanga ibiganiro muri Africa Expects ku nshuro ya gatatu
Nzolantima ukora mu biro bya Perezida wa RDC ni umwe mu bazatanga ikiganiro
Dr Aggée Shyaka Mugabe, umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda ni umwe mu bazatanga ikiganiro
John Ikubaje ni umukozi mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Umuyobozi wa Komisiyo y'urubyiruko muri Pan African Movement Rwanda, Shyaka Nyarwaya ni umwe mu bazatanga ikiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .