00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rukoresha CyberRwanda rwagaragaje uburyo yarubereye igisubizo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 September 2024 saa 11:56
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera rwagaragaje ko kuva rwatangira gukoresha urubuga CyberRwanda, rumaze kunguka amakuru menshi ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere rwajyaga rwimwa n’ababyeyi cyangwa rukayahabwa uko atari.

Rwabitangaje ubwo abakozi ba CyberRwanda barusuraga ku kigo cy’urubyiruko kiri i Nyamata muri Bugesera.

Iki gikorwa cyanaranzwe no kwidagadura mu buryo bunyuranye nka kimwe mu byo urubyiruko rwisangamo, aho rwasusurukijwe n’umuhanzi Davis D na Shemi ndetse na rwo rugaragaza impano rufite nko kubyina no kumurika imideri.

CyberRwanda ni urubuga rw’ikoranabuhanga rugamije kuzamura ubuzima n’imibereho y’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 12 na 24 binyuze mu kurugezaho amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere n’andi agamije kuruteza imbere .

Mu buhamya bw’uru rubyiruko, ruvuga ko kuva rwatangira gukoresha uru rubuga hari amakuru menshi rumaze kunguka, nyamara mbere ho ngo rwajyaga rubeshywa bigatuma rwitwara nabi mu bugimbi n’ubwangavu.

Nikobizaba Athanase ufite imyaka 21 yatangiye gukoresha CyberRwanda mu 2022. Yavuze uburyo hari amakuru yatinyaga kubaza ababyeyi ariko ubu akaba asigaye ayabona yose kandi bikamufasha.

Yagize ati “Uru rubuga ntararumenya naganiraga n’abandi basore ugasanga baravuze ngo iyo ufite ibishishi, ukora imibonano mpuzabitsina bikagenda cyangwa nk’umukobwa bakamubwira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina ni bwo azamera gutya. Ibyo naje gusanga byari ibihuha kuko hari amakuru menshi kuri CyberRwanda y’uko wabyitwararamo”.

Yakomeje ati “Ikindi namenye ni uko buri rubyiruko haba urufite ubumuga n’urutabufite rushoboye kuko habonekaho n’inama nyinshi zo kwihangira umurimo”.

Uwimana Solange watangiye gukoresha CyberRwanda mu 2021 afite imyaka 19 avuga ko yamufashije kugira imyitarwire iboneye mu gihe cy’ubwangavu.

Yagize ati “Namenye amakuru y’uburyo nagirana ubucuti n’abo tudahuje igitsina kandi tukabyitwaramo neza, ntiduhite twishora mu mibonano mpuzabitsina tutaragira imyaka y’ubukure kuko tugomba kwifata. Ariko no mu gihe mukoze imibonano mpuzabitsina mugomba gukoresha agakingirizo ariko hari nk’igihe muba mutabiteguye ukaba watinya kujya kugura ibinini muri farumasi, ariko CyberRwanda ibikugezaho mu buryo bwizewe kandi mu ibanga”.

Uwimana yongeyeho ko CyberRwanda itaraza, bagorwaga no kubona amakuru kuko ababyeyi benshi batinya kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokerere bakeka ko bizatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina bityo bakabareka.

Ashishikariza urundi rubyiruko kuyoboka uru rubuga kuko hariho byinshi by’ingirakamaro kandi rwishimira nk’inkuru zirwubaka, amashusho, aho kubariza ibibazo rufite n’ibindi byinshi.

Umuyobozi ushinzwe imishinga muri YLabs, Uwera Yvonne, yavuze ko bateguye igikorwa cyo kwegera urubyiruko mu rwego rwo gukangurira n’abandi uko bagera ku makuru yizewe y’imyororokere n’iterambere aboneka kuri uru rubuga.

Ati “Dushaka ko urubyiruko rwinshi rumenya CyberRwanda kandi rukamenya ko hariho serivisi rwishimira kuko ni urubuga rubagenewe kandi rwakozwe n’urundi rubyiruko”.

Uwera yongeyeho ko mu myaka itandatu uru rubuga rumaze, rwafashije urubyiruko rwinshi kumenya uko rwitwara mu bugimbi n’ubwangavu ndetse ko ruteganya kurushaho kugera kuri benshi binyuze mu kongera ibigo by’urubyiruko bakorana.

CyberRwanda ni umushinga watangijwe n’ikigo YLabs uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID.

Ni uruvuga rwatangiye gukora mu 2018 kuri ubu rukaba rukorana n’ibigo by’urubyiruko bigera kuri 13 mu gihugu, birufasha kumenyekanisha serivisi zarwo ku bagenerwabikorwa.

Amakuru aboneka kuri uru rubuga yagizwemo uruhare n’urubyiruko, ababyeyi, abarimu, abayobozi, inzobere mu buzima n’abandi barenga 1000.

Amakuru yizewe urubuga rwa CyberRwanda rutangirwaho, ashimangira uruhare ntagereranywa rufite mu kubaka ejo heza h’urubyiruko rwa none n’urw’ahazaza. Uko CyberRwanda igenda itera intambwe biyishoboza kugeza ku rubyiruko rwinshi rwo mu Rwanda amakuru nyayo ajyanye n’ubuzima.

Umusaruro w’ibikorwa byo kwegera abagenerwabikorwa ntuba uwa none gusa ahubwo binarwubakira ubushobozi bwo kuba ikinyejana gifata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe, gitanga umusanzu mu miryango yabo ibyo bikubaka ejo hazaza heza.

Nyuma ya Bugesera, iki gikorwa kizakomereza mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Nyanza.

Uwera Yvonne yavuze ko begereye urubyiruko mu rwego rwo kumenyakanisha CyberRwanda kurushaho
Umuhanzi Davis D yataramiye uru rubyiruko
Abakozi ba CyberRwanda bagendaga baha ubutumwa urubyiruko
Uru rubyiruko rwagize umwanya wo kwidagadura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .