Byagarutsweho mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri izwi nka International Conference on Business Management and Innovation, ICBMI 2024 yateguwe n’iyo Kaminuza aho yibanze ku kamaro ko guteza imbere amakoperative mu iterambere ry’abaturage.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza, Prof. Jean Ngamije, yagaragaje ko biteguye kugira iyo kaminuza igicumbi cyo guteza imbere amakoperative kandi byitezweho umusaruro ukomeye.
Yagize ati “UNILAK ishaka kuba igicumbi cyo guteza imbere ibijyanye n’amakoperative hagamijwe kuziba icyuho kikigaragara kijyanye n’ubumenyi mu micungire n’imiyoborere yayo.”
Yashimangiye ko ibyo bizafasha mu guhanga udushya ku makoperative no gutuma abayabarizwamo abungukira bakabasha kwiteza imbere.
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Imyigishirize n’Ubushakashatsi muri UNILAK, Dr Hakizimana Emmanuel, yavuze ko bizakorwa hatangwa amahugurwa ku bantu b’ingeri zinyuranye arebana n’imicungire, imiyoborere n’imikorere y’amakoperative.
Ati “Haracyagaragara ikibazo cy’uko benshi mu bayoboye amakoperative badafite ubumenyi buhagije, babashije kugendera ku mategeko ariko hejuru y’ibyo bakeneye ubumenyi. Turateganya ko nubwo bose batajya muri Kaminuza hashobora gushyirwaho uburyo izajya ifatanya n’ubuyobozi bw’ibanze ariko n’abo bataragira amahirwe yo kwiga muri Kaminuza babashe kubona amahugurwa.”
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, mu Rwanda, Dr. Rose Mukankomeje, yagaragaje ko ibigo by’amashuri na Kaminuza bikwiye gushyira imbere inyigisho zigamije gukemura ibibazo byugarije abaturage.
Yagaragaje ko ku birebana n’amakoperative hakenewe ko amashuri makuru na Kaminuza atangira gutekereza uko yashyiraho amasomo yigisha ibiyerekeye mu gukemura ikibazo cy’ubumenyi buke cyakunze kuyazonga.
Ati “Urabona ko iri shuri ryahuje abarimu n’abashakashatsi ngo bige kuri iki kibazo, numva baramutse bashyizeho uko amakoperative akora bakanabyigisha hari ibyo byadufasha nk’uko twigisha abantu gukora imihanda, kwigisha, kuvura n’ibindi. Imyigishirize y’amakoperative nayo iramutse igiyeho twizera ko mu myaka itanu iri imbere hari icyo byaba bidukemuriye muri ibi bibazo dufite.”
Ku rundi ruhande Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), Dr. Patrice Mugenzi, yashimangiye ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo n’ibigo by’amashuri buzafasha mu gukemura ibibazo bikigaragara mu makoperative.
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa amakoperative 10,563 abarizwamo abanyamuryango barenga miliyoni 5,1 mu gihe afite umutungo w’arenga miliyari 28,7 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!