Umuvugizi wa UNICEF, Nidhi Joshi, yasobanuriye The New Times ko ishami ryayo mu Bufaransa ryamenyesheje abategura iki gitaramo ko tariki ya 7 Mata ari umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibasaba guhindura umunsi.
Ati “Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko tariki ya 7 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. UNICEF yubaha uyu mwanzuro, ikemeza ishingiro ryawo.”
Maître Gims ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherutse gusobanura ko iki gitaramo kizabera muri Accor Arena mu mujyi wa Paris, kizakusanyirizwamo inkunga izagezwa kuri UNICEF kugira ngo ifashe abana b’Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Joshi yagaragaje ko mu gihe iki gitaramo cyaba kuri iyi tariki, byafatwa nko guhakana Jenoside, kandi ko itazemera kwakira inkunga izagikusanyirizwamo.
Ati “Itariki nidahinduka, UNICEF yabisobanuriye neza abagiteguye ko tutazakira inkunga izava muri iki gitaramo.”
Umuyobozi w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Renzaho Christophe, tariki ya 7 Werurwe 2025 yandikiye Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, amusaba guhagarika iki gitaramo.
Renzaho yagaragaje ko Abanyarwanda bababajwe no kuba iki gitaramo cyarashyizwe ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bigakorwa by’umwihariko n’umuhanzi ugaragaza ko yanga Abatutsi, akabiba amacakubiri.
Yagize ati “Gusubika iki gitaramo bizafasha abashaka guhurira hamwe kuri uwo munsi wagenewe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’urwango nk’urwo, babazirikane birushijeho. Bizanafasha kwirinda guteza ibibazo mu baturage kuko iki gitaramo kibaye muri ubu buryo kitabura kubikurura.”
Uretse kwanga Abatutsi, Maître Gims yakunze kwibasira u Rwanda na Perezida Paul Kagame mu bihe bitandukanye. Leta ya RDC yigeze kumwishyura ibihumbi 600 by’Amayero kugira ngo atuke u Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!