UNFPA na KOICA batangije umushinga uzafasha urubyiruko rusaga miliyoni rwiganjemo urwo mu nkambi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2020 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanya-Korea gishinzwe Ubutwererane (KOICA) byatangije umushinga w’imyaka itatu ugamije gufasha abangavu n’ingimbi kumenya uburenganzira bwabo mu bijyanye n’uburinganire, imyororokere no kurindwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu mushinga wiswe “Empowering adolescents and young people in Rwanda to realise their human right to equality, sexual and reproductive health and freedom from violence and discrimination”, uzakorerwa mu turere dutatu no mu nkambi zirindwi mu gihugu mu gihe cy’amezi 36, ni ukuvuga guhera muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2023.

Utwo turere ni Rusizi, Karongi na Nyamasheke no mu Nkambi za Mahama, Kigeme, Mugombwa, Kiziba, Gihembe na Nyabiheke.

Intego nyamukuru z’uyu mushinga wa $5,188,000, ni ugushishikariza urubyiruko kwitabira ibijyanye na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, gahunda zo kurwantya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha ingimbi n’abangavu batishoboye, kubona amahirwe yo kwiga no kubafasha kwiteza imbere.

Ni umushinga witezweho kugera ku bangavu n’ingimbi basaga miliyoni, ukazibanda cyane cyane ku bari hagati y’imyaka 10 na 24.

Uwo mushinga kandi uzagirira akamaro abandi bazifashishwa barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abarimu, abanyamadini, abayobozi b’inzego z’ibanze, imiryango ifite aho ihuriye na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ababyeyi, abikorera n’abandi.

UNFPA Rwanda niyo izakurikirana uwo mushinga ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Imbuto Foundation, Umuryango Good Neighbors International (GNI), Alight, African Humanitarian Action (AHA), Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Minisiteri y’Iterambere ry’Uburinganire n’Umuryango, Minisiteri ishinzwe Ubutabazi, Komisiyo ishinzwe Abana na gahunda ihuriza hamwe ibikorwa bya Loni mu Rwanda, One UN.

Umuyobozi wungirije wa KOICA mu Rwanda, Kim Jiwoong, yavuze ko uwo mushinga ari ingirakamaro, by’umwihariko ku buzima bw’urubyiruko rw’u Rwanda.

Yagize ati “KOICA irashimira ubufatanye bwiza buri hagati yayo na UNFPA ndetse n’abafatanyabikorwa bazafasha mu gushyira uwo mushinga mu bikorwa […]. Turizeza Guverinoma y’u Rwanda ubufatanye bwa KOICA mu rugamba rwo guharanira ubuzima bwiza bw’urubyiruko rw’u Rwanda.”

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko bishimiye ubufatanye na KOICA mu gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gutera imbere no kubona serivisi zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Yagize ati “UNFPA Rwanda yishimiye ukwaguka k’ubufatanye na KOICA bwakunze kwibanda ku kongerera ubushobozi urubyiruko haba mu Rwanda n’ahandi ku Isi. Dushimiye umuhate wa KOICA mu gukomeza kongerera ubushobozi urubyiruko mu Rwanda no kubafasha kumenya uburenganzira bwabo ku buringanire, serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kubarinda ihohoterwa n’ivangura, byose binyuze muri uyu mushinga w’imyaka itatu.”

Si ubwa mbere KOICA na UNFPA Rwanda bafatanya mu mishinga y’iterambere, kuko no mu 2017 bafatanyije mu bijyanye no kurwanya ibibazo bikigaragara muri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner ashimira Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Lee Byunghwa ku bufatanye busanzwe hagati y'impande zombi
Muri uyu mushinga hazanakorwa ubukangurambaga ku bijyanye n'uburinganire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .