Inzibutso enye zateguriwe iyi gahunda ni izo UNESCO yashyize mu murage w’Isi mu 2023 zirimo urwa Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero. Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’umuryango Aegis Trust.
Mu bikubiyemo harimo ko abayobozi b’inzibutso za Jenoside ndetse n’abakozi bazo bazahabwa amahugurwa y’uburyo bazajya bakira abanyeshuri, uko bamurika amateka ndetse banakore inyigisho zizajya zitangirwa mu mashuri.
Byitezwe ko izi nyigisho zizashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa zizajya zifashishwa n’abarimu mu gihe bategura uruzinduko rw’abanyeshuri ku nzibutso za Jenoside.
UNESCO iteganya gukorana n’Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo bakore ubukangurambaga bumenyekanisha inzibutso za Jenoside, bananyomoze abagoreka amateka ya Jenoside.
Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ireba ikiremwamuntu, agaragaza ko amateka yayo akwiye kwigishwa kugira ngo itazongera kuba ukundi.
Yagize ati “Ibyabereye mu Rwanda bireba ikiremwamuntu twese. Uburezi n’itangazamakuru byifashishijwe mu guhindura abaturage basanzwe abicanyi. Tugomba kwigisha amateka ya Jenoside, tugakumira ubu bugizi bwa nabi kugira ngo butazasubira. Tugomba guhindura uburezi urufatiro rwo kwibuka, ubwiyunge n’amahoro ahantu hose.”
UNESCO iteganya gushyira ku nzibutso abashakashatsi b’Abanyarwanda bakiri bato 15, abatunganya amajwi, inyandiko n’amashusho n’abahanzi kugira ngo bongerere imbaraga ibikorwa byo kumurika amateka ku nzibutso, hifashishijwe ikoranabuhanga.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!