Abarwanyi benshi bo muri Wazalendo n’abasirikare b’u Burundi bahungiye muri teritwari ya Uvira nyuma yo kwirukanwa na AFC/M23 mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo umujyi wa Bukavu.
Aba barwanyi bashyigikiwe na Leta babanje guhangana n’ingabo za RDC, bazishinja ubugwari kuko ngo zatinye urugamba, zishaka guhungira mu bice birimo Kalemie mu ntara ya Tanganyika.
Wazalendo bamaze iminsi bagerageza kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo, bagerageza kubyisubiza ariko byabaye iby’ubusa kuko akenshi basubijwe inyuma rugikubita.
Nyuma y’igihe baranywanye n’ingabo z’u Burundi, uruzinduko Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita, yagiriye muri Uvira tariki ya 7 Mata 2025 rwahishuye ko umubano w’impande zombi wazambye.
Umwe mu bayobozi ba Wazalendo yabwiye Minisitiri Muadiamvita ko iyo abarwanyi babo bashaka kugaba ibitero kuri AFC/M23, ingabo z’u Burundi zibabuza, kandi baba babonye ko bashobora gutsinda.
Yagize ati “Twebwe Wazalendo duhura n’imbogamizi ku rugamba. Muri hano n’umuyobozi wacu hamwe na Komanda ku rwego rw’akarere, mutubwire intego n’ubutumwa by’ingabo z’u Burundi hano mu gihugu cyacu. Buri uko turi hafi yo gutsindira umwanzi muri Kamanyola, Abarundi bahora batubwira bati ‘Oya’, ntabwo mwemerewe gutera umwanzi hano.”
Minisitiri Muadiamvita yagerageje guhosha umwuka mubi, asobanura ko u Burundi ari inshuti ya RDC, bityo ko ingabo zabwo iyo zibabuza kugaba ibitero kuri AFC/M23, biba byatewe n’uko zifite uburyo ziteguramo urugamba, haba ku manywa cyangwa nijoro.
Wazalendo bavuga ko barinze Uvira kandi ko mu gihe bava mu birindiro byabo, AFC/M23 yahita ifata iyi teritwari. Ni ubutumwa bugaragaza ko ntacyo biteze ku ngabo z’u Burundi cyangwa iza RDC.
Iri huriro kandi ryagaragaje ko ryugarijwe n’ibibazo birimo kubura intwaro zihagije, amasasu ndetse n’ibiryo kuko “bigoye kugaburira abarwanyi barenga 6000”, risaba Perezida Félix Tshisekedi wa RDC kumva gutakamba kwaryo.
Inkuru y’imibereho mibi ya Wazalendo imenyekanye nyuma y’aho umuyobozi w’iri huriro, Lt Gen. Padiri Bulenda David, atumijwe i Kinshasa bitewe n’impamvu zitaramenyekana.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!