Umwanya w’ubuyobozi ni amahirwe – Perezida Kagame arahiza abasenateri n’abayobozi bashya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko kujya mu mwanya w’ubuyobozi ari amahirwe ku wawuhawe kuko abasha kubona uburyo bwo gufata ibyemezo bifitiye benshi akamaro.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yarahizaga abasenateri bashya batangiye manda yabo n’abandi bayobozi barimo Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Kayitesi Usta n’ Umukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Nibishaka Emmanuel hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj Gen Bayingana Emmanuel.

Amaze kwakira indahiro zabo, Perezida Kagame yavuze ko ari umwanya mwiza bahawe wo gufata ibyemezo bizagirira benshi akamaro.

Yagize ati “Gukorera igihugu cyane mu mwanya w’ubuyobozi, ubundi uko bizwi ni ishema ku muntu ubonye ayo mahirwe. Ariko ni amahirwe yo gukoresha neza, ushobora kugira amahirwe ukayakoresha nabi, kuko ibiri muri ayo mahirwe ni inshingano zirenze gukora akazi gusa, ni inshingano yo kugeza ku banyarwanda ibyo badutezeho, harimo gufata ibyemezo bifitiye bose akamaro no gushimangira ubumwe bw’igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yashimiye abarahiye, anashimira abacyuye igihe avuga ko bakoze ibiteza imbere abaturage.

Yavuze ko inshingano ya mbere yaba ku barahiye n’abatarahiye ari umusanzu mu gucunga umutekano w’igihugu.

Ati “Ibyo dukora byose bishingiye ku mutekano n’imiyoborere myiza, ni inshingano ya buri wese , inzego dukoreramo izo arizo zose. Nubwo dufite abacunga umutekano rero, inshingano y’umutekano ni iya buri wese, twese, abarahiye, abatarahiye, abari hano muri iki cyumba n’abari hanze.”

Yavuze ko ubunararibonye n’ubushobozi bafite, abanyarwanda babategerejeho kubikoresho mu bibateza imbere babakemurira ibibazo.

Perezida Kagame yagarutse ku basenateri barahiye, avuga ko akazi kabo atari ugutora amategeko cyangwa kuyanga, ahubwo ari ukureba niba abanyarwanda babona ibyo bakeneye.

Ati “Ibyo byose mufite muzabikoresha mu guhindura imibereho yabo ikaba myiza. Bizabasaba na none kubegera, mukamenya neza uko babayeho n’ibibazo bahura nabyo kugira ngo mutange ibisubizo byabyo cyangwa inama z’uko byakemurwa. Umurimo wanyu ntabwo ari ugutora no gutorwa gusa, Yego cyangwa Oya ku mategeko abagezwaho, ahubwo ni ukureba ko abanyarwanda babona ibyo bakeneye kandi bakwiye kugira ngo bagire ubuzima bwiza muri iyo nzira y’ibikorwa byose.”

Yavuze ko aho u Rwanda rugana ari heza ariko ko hagikenewe imbaraga ngo hagerweho, buri wese yumva ko urwo rugendo ari urwe.

Abasenateri bashya barahiye bafite manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. Barakomezanya imirimo n’abandi batandatu bazasoza manda umwaka utaha.

Perezida Kagame yashimiye abarahiye, anashimira abacyuye igihe avuga ko bakoze ibiteza imbere abaturage
Umuhango wo kurahiza abayobozi bashya wabereye mu cyumba cy'Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w'abadepite
Abayobozi batandukanye barahiye basabwe gukora ibijyanye n'ibyo abaturage bakeneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .