Minisitiri Baerbock hamwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, bageze muri Syria kuri uyu wa 4 Mutarama 2025, aho bari bagiye guhura na Abu Mohammad al-Julani uyobora iki gihugu by’agateganyo.
Julani uzwiho kugendera ku mahame akomeye ya Islam ubwo yahuraga n’aba baminisitiri, yahaye ikiganza Barrot ariko bigeze kuri Baerbock, ahitamo kumusuhuza ashyize ikiganza ku gituza.
Icyo Minisitiri Baerbock yakoze ubwo Julani yashyizaga ikiganza ku gituza, ni ukumukomera amashyi mu buryo bugaragaza ko nta kibazo yagize ku mahitamo y’uyu muyobozi.
Minisitiri Baerbock yasobanuriye abanyamakuru mu Budage ko mbere yo kujya muri Syria, yari azi neza ko Julani atamuha ikiganza, ati “Ubwo navaga hano, nari mbizi ko hashobora kubaho ukudahana ikiganza bisanzwe.”
Kimwe mu bikomeye byajyanye Baerbock na Barrot muri Syria ni ugusaba ubuyobozi bw’agateganyo bw’iki gihugu kudaheza abagore muri Leta. Ni ihame ritandukanye n’iryo Assad yagenderagaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!