Umuvunyi yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane mu gihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gashyantare 2021 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi urwego rw’Umuvunyi rutangije ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane hifashishijwe itangazamakuru mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ndetse bwatangiye gutanga umusaruro.

Mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba tariki 22-25/02/2021, butambuka kuri radiyo y’abaturage, Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, bahamagariye abaturage gutanga amakuru kuri Ruswa n’akarengane ndetse bakanamenya amategeko abarengera kuko hari abo usanga barengana kandi bagakwiye kugana inzego zikabarenganura.

Ibi yabitangaje mu Kiganiro cyatambutse kuri radiyo y’abaturage ya Musanze aho abaturage bo mu turere aho RC Musanze yumvikanamo bakurikiye ikiganiro bagatanga n’ibibazo.

Bimwe mu bibazo uru rwego rwagejejweho n’abaturage bitandukanye birimo ibishingiye ku butaka, kutarangirizwa imanza zabaye ntakuka, no kudahabwa ingurane ikwiye kubwo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusanjye n’ibindi.

Muri iki kiganiro kandi Umuyobozi w’akarere ka Musanze n’Umuvunyi Mukuru bibukije abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ubusanzwe gahunda y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2020/2021 iteganya ko Urwego rw’Umuvunyi ruzasura Uturere dutandukanye muri gahunda yo gukumira no kurwanya Akarengane na ruswa. Icyakora, Umuvunyi Mukuru yasobanuye ko kubera kwirinda Covid-19 bahisemo gukoresha za radiyo kugira ngo abaturage bajye bahamagara.

Ati “ Tumaze kobona ko guhuza abantu benshi bitashoboka muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, twahisemo gukora ubukangurambaga no kwakira ibibazo by’abaturage hakoreshejwe Radiyo z’Abaturage zumvikana muri utwo Turere.”

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko iki kiganiro kigamije kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo no kurugezaho ibibazo by’akarengane baba bafite.

Ku rundi ruhande ariko Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no Kurwanya ruswa, Mukama Abbas n’abandi bayobozi b’Uturere twa Rutsiro na Karongi nabo batanze ikiganiro kuri radiyo y’abaturage Isangano, bakangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo n’uburyo bashobora kumenya inzego bakwiyambaza igihe barenganye.

Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Mukama Abbas, yagaragaje ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu kikagira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’Igihugu n’iry’abagituye.

Yagize ati “ Ruswa ni icyaha kibi kimunga ubukungu bw’igihugu cyacu Icyakora turishimira ko Leta y’u Rwanda yashyizeho Politiki n’ingamba zikarishye mu gukumira no kurwanya ruswa hashingiwe ku bushake bwa politiki ya Perezida wacu Nyakubwaha Paul Kagame bwo kutihanganira na gato ruswa (Zero tolerance to corruption).”

Uretse ibibazo byakiriwe kuri radiyo, Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Burera n’abandi bayobozi bari mu nzego zitandukanye bakurikiranye ibindi bibazo by’Akarengane birimo ikibazo cy’abanyarwanda bari barahunze muri 1959 batahutse nyuma ya 1994 batuzwa mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, mu tugari twa Gatsibo, Rusumo, Nyamicucu batahawe ibyangombwa by’ubutaka.

Iyi miryango 224 ivuga ko itahawe ibyangombwa by’ubutaka ku masambu bahawe nyuma yo guhunguka. Babwiye Umuvunyi Mukuru ko bimwe ibyangombwa babwirwa ko ubwo butaka bubarwa nk’igishanga. Umuvunyi yabijeje ko bagiye gukora ubuvugizi bafatanyije n’izindi nzego, hagashakwa Igisubizo.

Uretse icyo kibazo cy’abahungutse, hari n’abandi bafite ibibazo by’ubutaka mu murenge wa Kagogo, abandi muri uyu murenge wa Butaro nabo bavuga ko badafite uburenganzira ku butaka kubera ko nta byangombwa byabwo batunze nabo bakaba babigejeje ku Muvunyi Mukuru. Gusa Umuvunyi Mukuru yavuze ko byose bizasesengurwa ku bufatanye n’inzego bireba kugira ngo abaturage bahabwe ibisubizo aho gukomeza gusiragira.

Ubu bukangurambaga bw’Urwego rw’Umuvunyi mu turere bukaba buzakomeza no ku zindi radiyo z’abaturage mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.

Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yatangaje ko abaturage bakwiriye kumenya amategeko abarengera kuko hari abo usanga barengana kandi bagakwiye kugana inzego zikabarenganura.
Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze basobanuriye abaturage amategeko atandukanye abarengera mu kwirinda akarengane
Abaturage bibukijwe ko ari inshingano zabo kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .