Ibi yabivuze ubwo abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi, aba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abo mu Karere ka Kayonza batangizaga gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane.
Iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Gahini, humvwa ndetse hanakirwa ibibazo by’abaturage. Mu bibazo byinshi byakiriwe harimo n’iby’abaturage banze ibyemezo by’inkiko kugeza n’aho imitungo ya bamwe igurishwa mu cyamunara.
Ikindi kibazo cyagaragaye ni uko hari abaturage bagirana amakimbirane n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, iyo bagiye kurangiza imanda.
Kamana Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini, yavuze ko abaturage benshi bacyigomeka ku byemezo by’inkiko bitewe n’imyumvire mibi no kutamenya amategeko.
Ati “Akenshi ni imyumvire no kutamenya amategeko. Bamenye ko niba watsinzwe, ugomba kubahiriza ibyo inkiko zisaba. Hari abakomeza kunanizanya, rero bakumva ko hari icyahinduka. Kugira ngo uwo muco ucike, ni ukwigisha abaturage, bakumva ko batagomba gusuzugura imyanzuro y’urukiko.’’
Nirere yasabye abaturage kujya bagana ubuhuza n’ubwumvikane kuko bubarinda gusiragira mu nkiko, bukabarinda ibihombo kandi bakabona umwanya wo kwiteza imbere.
Ati ‘‘Mujye mwubaha inzego, muzigirire icyizere, ikibazo nigikemuka mwemere urwego rwakemuye icyo kibazo, buri rwego rufite inshingano zarwo. Kwemera uko ikibazo cyakemuwe harimo n’imyanzuro y’inkiko igihe mwagiye mu nkiko, ntuzarindire ko bagutereza cyamunara. Iyo umuntu yatsinzwe mu rukiko inzira zikarangira, ushyira mu bikorwa ukazibukira.”
Yakomeje ati “Kuba umuturage ari ku isonga ntibivuze ko adafite inshingano, mujye mubyumva neza. Mutange amakuru ku bantu babaka ruswa, mutange amakuru ku bantu babahohotera, icyo gihe ni inshingano zanyu. Nimutayatanga ntabwo bizamenyekana, ukora nabi azakomeza gukora nabi.”
Gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane yatangiye tariki ya 10 Gashyantare. Biteganyijwe ko izarangira tariki ya 13 Gashyantare 2025.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!